Umukuru w'abacuruza ibiyobyabwenge wari uri ku rutonde rw'abantu 10 bashakishwa cyane n'urwego rw'ubugenzacyaha rw'Amerika (FBI) yatawe muri yombi nyuma yo kurasana n'abasirikare ba Mexique.
Fausto Isidro "Chapo Isidro" Meza Flores n'abandi bantu barindwi bafashwe ku wa gatanu n'umutwe wihariye wo mu ngabo za Mexique, mu mujyi wa Guasave, muri leta ya Sinaloa, nkuko bitangazwa na minisiteri y'ingabo za Mexique.

Iyo minisiteri yongeyeho ko abacyekwa barindwi biciwe muri icyo gikorwa cya gisirikare, ndetse n'abasirikare bane ba Mexique, bari barimo kujya gukaza umutekano i Guasave, na bo bishwe.
Meza Flores yashakishwaga muri Mexique kubera ibirego by'ubugizi bwa nabi buteguwe, mu gihe FBI imushinja "kurunda muri Amerika [ibiyobyabwenge bya] fentanyl, cocaine, heroin n'ibindi biyobyabwenge byica". Amerika irimo gushaka ko yoherezwayo.




