Company Youtube Channer

Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo nshya bise Intare

Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo nshya bise Intare

Itsinda ry’abakobwa babiri bavukana aribo ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine bashyize hanze indirimbo nshya bise  Intare irimo amagambo yomora  imitima.

Intare ni indirimbo yakozwe muburyo bwamajwi na Producer Popiyeeh uvuka mu karere ka Rubavu Amashusho akaba yaratunganyijwe na Director Brilliance  umusore ugezweho  mu Rwanda 

Ufitimana Innocent umubyeyi w’aba bahanzikazi  akaba ari nawe ubafasha  mu muziki  aganira na Inumanews yagarutse ku mwihariko uri muri iyi ndirimbo  aho yagize ati : amashusho” yiyi ndirimbo “yafatiwe mu mujyi wa Kigali ahitwa Nyandungu  Eco- Park mu turere twa Gasabo na Kicukiro “ tukaba dushimira n’abantu bose badufashije kugirango iyi ndirimbo ijye hanze , ikindi mbere yuko uyu mwaka urangira hari agaseke tubikiye Abakunzi bacu , ndetse  umwaka utaha wa 2027 turi gutegura ibitaramo bizabera hanze  y’Urwanda .

Alicia na Germaine 2027 bazataramira hanze y’Urwanda .

Alicia & Germaine bakomeje kwigarurira  abakunzi benshi bitewe n’ibihangano bari gukora bigakundwa  ningeri zitandukanye , aho kuri ubu indirimbo bise Ibanga yakorewe ku mukandara  w’ikiyaga cya Kivu  imaze kurembwa nabarenga  Miliyoni 1 mu mezi 4 gusa .

 

Chief Editor Chief Editor
51 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.