Ad

Amakuru Mashya

Amakuru Aheruka

Reba Byose
Dore zimwe mu mpamvu ziri ku isonga mu gutera uburwayi bw’amaso
Dore zimwe mu mpamvu ziri ku isonga mu gutera uburwayi bw’amaso

Ubwo bushakashatsi nk’uko buboneka ku rubuga https://www.iapb.org/fr/learn/vision-atlas/causes-of-vision-loss/ bwagaragaje ko abantu bagera kuri Miliyoni 161 ku Isi, bafite ikibazo cyo kutabona neza ibintu bibari kure, mu gihe abagera kuri Miliyoni 510 ku Isi bo bafite ikibazo cyo kudashobora kubona neza ibintu bibegereye. Abo bafite ibyo bibazo byo kutabona neza, ngo bashobora kubona neza bifashishije amadarubindi ajyanye n’ibibazo bafite, cyangwa se bakabagwa hagamijwe gukosora ibibazo bafite bityo bakongera kureba neza.

User Editor
3 0
Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yashyize abaminisitiri mu myitozo ya gisirikare
Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yashyize abaminisitiri mu myitozo ya gisirikare

Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yashyize abaminisitiri n'abandi bategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri leta mu myitozo ya gisirikare, avuga ko ikinyabupfura cya gisirikare gishobora gufasha mu kubaka abayobozi bakomeye cyane no kwihutisha iterambere ry'icyo gihugu. Amafoto yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Hurso, arimo gukora imyitozo ya gisirikare ari kumwe n'abaminisitiri, abaminisitiri bungirije n'abakuriye ibigo bya leta. Ibyo bintu ntibisanzwe muri Ethiopia, aho abategetsi b'abasivile bo ku rwego rwo hejuru muri leta ari imbonekarimwe kubabona barimo gukora imyitozo ya gisirikare. Abitabiriye iyo myitozo ya gisirikare barimo Minisitiri w'umurimo no guteza imbere ubumenyi Muferiat Kamil, Minisitiri w'imari Fitsum Assefa na Minisitiri w'ubuzima Mekdes Daba. Ntibisobanutse igihe iyi myitozo ya gisirikare yatangiriye cyangwa igihe byitezwe ko izamara. Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w'intebe, uzwi nka Abiy, yavuze ko intego ya Ethiopia yo kugera ku burumbuke (iterambere) kuri bose isaba ko abayobozi bayo baba bameze neza ku mubiri, bakomeye mu bijyanye n'amahame mbwirizamuco ndetse bashoboye mu bwenge. Yavuze ko ibigo bya gisirikare bitanga amasomo y'ingirakamaro y'ikinyabupfura, gukunda igihugu, gukorera hamwe, kubazwa inshingano hamwe n'ubuyobozi.

User Editor
3 0
Ad
Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.