Kenya yemeje ko habonetse umuntu wa mbere wanduye Ebola, akaba ari umwenegihugu wa Kenya wari umaze imyaka irindwi aba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yavuze ko uyu murwayi yari amaze ukwezi arwaye ndetse akaba yari yaravuriwe mu bitaro bitandukanye muri RDC. Yaje gupfa nyuma y’iminsi mike ageze i Nairobi.
Duale yavuze ko uyu murwayi yuriye indege ku wa Gatandatu, agasuzumwa nk’abandi bagenzi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nairobi, mbere y’uko umuvandimwe we amujyana ku bitaro byo muri uyu mujyi.
Muri uyu mwaka, abantu barenga 4,000 bamaze guhitanwa na Ebola muri RDC, mugihe iki cyorezo kiri mu byahitanye abantu benshi kurusha ibindi byigeze kubaho ku isi .
Nyuma gato y’uko RDC itangaje ko Ebola yongeye kwaduka muri Gicurasi, iyi ndwara yanagaragaye muri Uganda, aho yahitanye abantu babiri. Icyakora, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje muri Kanama ko Uganda itagifite abandura Ebola.

