Mu itorero rya EAR Cathedral St. John the Baptist, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Living Hope rikomeje kugaragaza ubuhanga n’umuhamagaro rifite mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Muri iyi minsi, indirimbo yabo yitwa “Rurema” iri mu ndirimbo zikomeje kwitabwaho cyane mu Karere ka Musanze, aho iri gucurangwa kenshi kuri radiyo zitandukanye zo muri aka gace.
“Rurema” si indirimbo isanzwe. Yakozwe mu buryo bwa Live Recording, uburyo butuma umuziki ugira ubuzima, imbaraga n’amarangamutima y’umwimerere agaragara mu gihe cyo gufata amajwi.
Amashusho y’iyi Live Recording yakozwe n’umuhanga mu bijyanye no gufata amashusho, Dr. Musinga, wagaragaje ubuhanga mu gufata no gutunganya amashusho mu buryo bwa live, bigatuma uyareba yumva nk’aho ari mu gikorwa ubwacyo.
Abakunzi ba Gospel, abakunda amakorali ndetse n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, barashishikarizwa kureba indirimbo “Rurema” kuri YouTube ya Living Hope, bakibonera ubwiza n’imbaraga byayo haba mu mashusho ndetse no mu majwi.
Indirimbo “Rurema” ni kimwe mu bikorwa bigaragaza urugendo rwa Living Hope mu guteza imbere umurimo wabo w’umuziki. Itsinda kandi ririmo gutegura ibikorwa bikomeye biri imbere, birimo kumurika album nshya bari gukoraho, izaba igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza zifite ubutumwa bwubaka kandi bukora ku mitima ya benshi.
Living Hope ikomeje kugaragaza ko umuziki wa Gospel ushobora kuba inzira ikomeye yo kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi, kugarura imitima kuri Kristo no gukomeza ububyutse mu rubyiruko ndetse n’abakristo muri rusange.
reba indirimbo yabo yitwa Rurema by Living Hope uyisangize abandi .
https://youtu.be/4BnzQCmfDbg?si=demX9H7Jd8cXnTD9

