Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018 yambitswe impeta n’umukunzi we, Imfura Kenny, nyuma y’imyaka bamaze bakundana.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, uyu mukobwa yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto y’ibihe by’umunezero yagiranye n’umukunzi we, ayaherekeza n’ubutumwa bugufi bugira buti “22/08❤️
Urukundo rwa Iradukunda Liliane na Imfura Kenny rwatangiye kumenyekana mu 2022, ubwo uyu mukobwa yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko akoresheje amagambo agaragaza ko amukunda. Kuva icyo gihe, yagiye asangiza abamukurikira bimwe mu bihe byiza bagirana.
Ku wa 14 Gashyantare 2023, umunsi wahariwe abakundana, Liliane yongeye kugaragaza ko Kenny ari umuntu wihariye kuri we, ubwo yamwifurizaga umunsi mwiza w’abakundanye. Ati “Umunsi mwiza wa St Valentin."
Mbere y’uko Kenny amwambika impeta, hari ikindi gihe cyatumye benshi batekereza ko ubukwe bwa Liliane bushobora kuba buri hafi.
Ku wa 1 Ugushyingo 2023, ubwo Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yari mu birori aho yakinnye umukino wo gusiga indabo, Liliane ni we wazifashe.
Mu muco wo mu birori by’ubukwe, gufata indabo zajugunywe n’umukobwa uba warangije kurushinga bikunze gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ushobora kuba ari we ukurikiyeho.
Liliane amaze kuzifata, yagiye aho Kenny yari ari barahoberana, ndetse uwo musore agaragara nk’ushaka kumwambika impeta. Icyo gihe ariko, impeta ntiyambitswe.
Ibyo byatumye amashusho y’ibi bihe akundwa cyane n’abakurikiranaga umubano w’aba bombi, bamwe bibaza niba koko ubukwe bwabo bwaba buri hafi.
Nubwo icyo gihe bitageze ku mpeta, ku wa 22 Kanama 2026 Kenny yahisemo gutera iyo ntambwe, ashyira impeta ku rutoki rwa Liliane.

