Tariki ya 6 Ukwakira ni umunsi wa 279 w’umwaka ubura iminsi 86 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1973: Hatangiye intambara ya Kippour yahuje Abanya-Israel na Syria.
1981: Anouar el-Sadate wari Perezida wa Misiri yishwe ari hamwe n’ingabo z’iki gihugu arashwe n’umusirikare warashe mu gice cyari cyicayemo abayobozi.
1822: Papa yashyizeho ihame ryemeza diyosezi 30 mu Bufaransa, ryari ryarateshejwe agaciro mu gihe hashyirwagaho itegeko rigenga abapadiri mu Bwami bw’u Bufaransa bwa kera.
1927: Hasohotse filime ya mbere ivuga ku njyana ya Jazz, yerekanwa muri Amerika n’abavandimwe ba Wamer. Iyi njyana yakoreshwaga n’abirabura bari mu bucakara.
1979: Jean-Paul II yabaye Papa wa mbere winjiye mu nzu Perezida wa Amerika akoreramo akanabamo (Maison-Blanche).
2011: Bernard Makuza yasoje inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka igera kuri 11.
Bimwe mu bihangange byabonye izuba
1289: Venceslas III, Umwami wa Hongrie, Bohême na Pologne.
1510: John Caius, umuganga w’Umwongereza.
1773: Louis-Philippe I, Umwami w’u Bufaransa.
1866: Reginald Aubrey Fessenden, umwe mu bakoze radio.
1930: Hafez el-Assad, umunyapolitiki wakomokaga muri Syria watabarutse muri Kamena 2000.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1644 : Élisabeth w’u Bufaransa, Umwamikazi wa Espagne na Portugal.
1981: Anouar el-Sadate, Perezida wa Misiri wahawe Igihembo cy’Amahoro cyo guharanira amahoro mu 1978.
Bimwe mu bitabo byasohotse mu gihe cyegereye iya 6 Ukwakira
1992: The Legacy cya R. A. Salvatore
2006: The Thirteenth Tale cya Diane Setterfield
2000: Open House cya Elizabeth Berg
1990: Oh, the Places You’ll Go! cyanditswe na Dr. Seuss
1968: The Electric Kool-Aid Acid Test cya om Wolfe

