Ibirori byo gushyikiriza Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, igihembo cyindashyikirwa ku mwanya wa (Grand Chancelier )wa Kaminuza n'Amashuri Makuru ya RDC, byari biteganyijwe ku wa 30 Nzeri i Lubumbashi, byasubitswe kugeza igihe kitazwi.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y'impanuka y'indege yabaye ku wa 25 Nzeri i Kenge, mu Ntara ya Kwango, yahitanye abantu benshi, barimo n'abayobozi bakuru bo mu Butabera bwa Gisirikare.
Mu itangazo ryo ku wa 25 Nzeri 2026, Igisirikare cya RDC cyatangaje ko Lt Gen Mutombo wari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru wacyo, Lt Gen Lucien-René Likulia Bakumi, kandi ko bombi bapfuye.
Cyagize kiti "Igisirikare cya RDC kibabajwe cyane no gutangaza urupfu rw’abasirikare bakuru, Lt Gen Mutombo Katalay Tiende Joseph wari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare na Lt Gen Likulia Bakumi Lucien René wari Umushinjacyaha Mukuru."
FARDC yasobanuye ko aba basirikare bapfuye ubwo bari bagarutse bavuye mu butumwa bw’akazi bakoreye muri Kikwit, mu Ntara ya Kwilu.
Itangazo ry’igisirikare cya RDC rivuga ko uretse abo bayobozi babiri, abandi bantu 12 bari bagize itsinda ryari ribaherekeje ndetse n’abakozi b’indege na bo bapfuye.
Mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2026, Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka yarimo aba basirikare.
FARDC yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye iyi mpanuka.

