kuri uyu wambere taliki 5 ukwakira Intumwa z’Akanama k’Abahuza k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (African Union Facilitators’ Panel)bagiranye inama n’ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 I goma , ni biganiro byo ku rwego rwo hejuru byibanze ku nzira y’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iryo tsinda ry’intumwa ririmo, by’umwihariko, Uhuru Kenyatta, Mokgweetsi Masisi na Sahle-Work Zewde.
Catherine Samba ntiyitabiriye iyo nama kubera ikibazo cy’ubuzima, mu gihe Olusegun Obasanjo we yari adahari kubera ubutumwa bwihutirwa bwo gukemura amakimbirane hagati ya Eritrea na Ethiopia.
ibi biganiro bibaye nyuma yuko imirwano ikomeye iri kubera muri Masisi no mubindi bice bitandukanye .

