Company Youtube Channer

Amerika: Abantu barenga 260.000 babuze umuriro nyuma y’imvura ivanze n’umuyaga byibasiriye ibice bitandukanye

Amerika: Abantu barenga 260.000 babuze umuriro nyuma y’imvura ivanze n’umuyaga byibasiriye  ibice bitandukanye

Abantu barenga 260.000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje kubura umuriro nyuma y’ibihe bibi by’ikirere byibasiye inkombe z’iburasirazuba n’iz’iburengerazuba bw’icyo gihugu mu gihe cy’ikiruhuko cya Thanksgiving.

guhera Ku wa Kane, ibice byo mu burasirazuba byibasiwe n’umuyaga ukomeye, imvura nyinshi n’amazi y’inyanja yarenze inkombe, bituma habaho ibura ry’amashanyarazi rikomeye. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, Leta ya Pennsylvania ni yo yari yibasiwe cyane  nibura  ry’umuriro , nk’uko urubuga rukurikirana ibibazo by’amashanyarazi rwa Poweroutage.us rwabitangaje.

Nubwo ubu ikirere gitangiye gusa  neza, abahanga mu iteganyagihe baravuga ko bizatwara igihe kugira ngo ibintu bisubire mu buryo. mubice  by’iburengerazuba  nabyo byibasiriwe  n’imvura cyane.

Ibibazo mu ngendo zo mu kirere na byo byakomeje, aho ku wa Gatanu hongeye  kubaho isubikwa n’ihagarikwa ry’indege amagana, mu gihe uwo munsi wari umwe mu minsi irangwa n’ingendo nyinshi.

Ku wa Gatanu, indege zirenga 3.400 zagombaga gukora ingendo  imbere muri Amerika, zinjira cyangwa zisohoka muri icyo gihugu, zasubitswe, mu gihe izigera kuri 670 zahagaritswe burundu.

Ku munsi wa Thanksgiving, indege zirenga 2.500 zasubitswe, naho izirenga 450 zirahagarikwa, nk’uko urubuga Flightaware.com rubitangaza.

Uretse ibibazo by’ingendo, ingaruka z’ibi bihe bibi by’ikirere zakwiriye mu bice byinshi byo ku nkombe z’iburasirazuba bwa Amerika. Perezida Donald Trump yavuze ko ashobora gusuzuma uburyo bwo gutanga amafaranga y’ingoboka mu bihe by’ibiza.

Muri Leta ya Maryland, ibiraro bimwe byafunzwe kubera umuyaga ukomeye, mu gihe muri Delaware imiraba yakubitaga inkombe z’inyanja, amazi akagera no ku nzira z’abanyamaguru ziri ku nkengero zayo.

I Washington, habaye Thanksgiving irangwa n’imvura nyinshi kurusha izindi zose zabayeho mu mateka y’uyu munsi mukuru. Amazi y’inyanja yazamutse cyane, anarenza inkombe, atuma ibibuga by’indege bya Reagan Washington National Airport byuzura amazi.

Mu ijoro ryo hagati ya tariki ya 27 n’iya 28 Ugushyingo, ibice bimwe byo muri Leta zitandukanye byatangaje ko biri mu bihe by’amage, harimo na New York.

Mu mujyi wa New York, muri pariki izwi cyane ya Central Park haguye imvura ingana na santimetero hafi ebyiri (5 cm), bituma iba Thanksgiving yaguyemo imvura nyinshi kurusha izindi zose zabayeho muri iyo pariki, nk’uko imibare y’agateganyo yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe muri Amerika (NWS) ibigaragaza.

Chief Editor Chief Editor
0

Ibitekerezo 0

Ntabitekerezo byatanzwe. Ba uwambere mu gutanga igitekerezo!

Siga igitekerezo

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.