Company Youtube Channer

U Rwanda rugiye gutangiza umuti mushya urinda kwandura Virusi itera Sida

U Rwanda rugiye gutangiza umuti mushya urinda kwandura Virusi itera Sida

U Rwanda rugiye gutangira gutanga umuti wa Lenacapavir, urinda kwandura Virusi itera SIDA.

Iki gikorwa giteganyijwe kubera muri BK Arena, kuri iki Cyumweru , taliki 29 ugushyingo kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.

Uyu muti uzatangira gutangwa mu Gihugu hose ku wa 1 Ukuboza 2026, haherewe ku bigo nderabuzima n’ibitaro 14 byatoranyijwe. 

Lenacapavir ni umuti wo mu rwego rwa PrEP, rukubiyemo imiti ifasha abantu batarandura HIV kwirinda kuyandura. Uyu muti ubuza virusi kwinjira mu mikorere isanzwe yayo no gukomeza kwiyongera mu mubiri, binyuze mu kwibasira igice cyayo cyitwa capsid.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bwagaragaje ko uyu muti ufite ubushobozi bukomeye bwo gukumira ubwandu bwa HIV. Mu bushakashatsi bumwe, ubudahangarwa bw’uyumuti  bwageze hafi kuri 100% mu itsinda ry’abagore, mu gihe ubundi bwagaragaje uburinzi buri hafi kuri 96% mu itsinda ryiganjemo abagabo.

Nubwo ibisubizo by’ubushakashatsi bitanga icyizere, abaganga bashimangira ko umuntu agomba kubanza kwipimisha HIV, kugira ngo hemezwe ko atanduye mbere yo guhabwa uyu muti, ndetse akawukoresha akurikije amabwiriza y’abaganga.

Mu Rwanda, uyu muti uzatangirwa ku buntu mu cyiciro cya mbere ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura HIV, barimo abakora umwuga w’uburaya, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abantu bafite abo bashakanye cyangwa bakundana babana na HIV ariko bo batayanduye, ndetse n’abandi bazasuzumwa n’abaganga bagasanga bawukeneye.

Mu cyiciro cya mbere, hatoranyijwe ibigo nderabuzima 12 bizatangirwaho uyu muti, birimo Remera, Kacyiru, Kabusunzu na Gikondo mu Mujyi wa Kigali; Mukarange na Nyamata mu Ntara y’Iburasirazuba; Rubengera na Gisenyi mu Ntara y’Iburengerazuba; Muhoza na Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru; ndetse na Gitarama na Rango mu Ntara y’Amajyepfo.

Nubwo uyu muti ufite ubushobozi bwo gukumira HIV, nturinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bityo gukoresha agakingirizo, kwipimisha no gukurikiza inama z’abaganga bikomeza kuba ingenzi.

Lenacapavir ikoreshwa mu gukumira HIV ntabwo ari umuti ukiza umuntu wamaze kwandura virusi itera SIDA. Ababana na HIV bakomeza gukenera imiti igabanya ubukana bwa virusi (ARV), bafata hakurikijwe gahunda y’ubuvuzi bahawe.

Iyi gahunda nshya yo gutangiza Lenacapavir mu Rwanda ifatwa nk’intambwe ikomeye mu kongera uburyo bwo kwirinda HIV, cyane cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura, kuko izabafasha kubona uburinzi bw’igihe kirekire batagombye gufata ibinini buri munsi.

Chief Editor Chief Editor
0

Ibitekerezo 0

Ntabitekerezo byatanzwe. Ba uwambere mu gutanga igitekerezo!

Siga igitekerezo

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.