Trump avuga ko Amerika iri mu ntambara na Irani mu rwego rwo kurinda Israel n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, atari ugushaka peteroli
Mu kiganiro kuri telefoni yagiranye n’ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati mu ijoro ryo ku wa Kane, mu gihe cyo kwizihiza umunsi mukuru wo gushimira Imana (Thanksgiving), Perezida Donald Trump yagarutse kenshi ku ntambara na Irani, avuga ko Amerika yinjiyemo kandi ikaba ikorera muri ako karere atari ukubera peteroli, ahubwo ari mu rwego rwo kurinda Israel n’ibindi bihugu byo muri ako karere.
Mu butumwa yahaye imitwe itandukanye y’ingabo za Amerika ikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, ari i Mar-a-Lago muri Florida, Trump yagize ati:
“Ntidukeneye peteroli. Dufite ububiko bwinshi cyane bwa peteroli, kandi hari na Venezuela, aho tubona amamiriyoni y’amatoni ya peteroli...
“Ntabwo rero dukeneye peteroli yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ariko dukeneye amahoro muri ako karere, kuko bitagenze gutyo hazabaho ibibazo byinshi.”
Trump yavuze kandi ko, uko abibona, iyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitinjira muri iyo ntambara, Irani yari gukoresha intwaro za kirimbuzi igatera Israel n’akarere kose, isi igahura n’akaga gakomeye cyane katewe n’intwaro za kirimbuzi.
Irani ihora ihakana ibyo ishinjwa byo kugerageza gukora intwaro za kirimbuzi, ikavuga ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije ibikorwa bya gisivili, atari ibya gisirikare.
Irani kandi ishinja Amerika kwinjira mu ntambara ifatanyije na Israel, ibikorera inyungu n’imigambi bya Israel, aho kuba mu rwego rwo gukemura icyo Amerika ivuga ko ari ikibazo cy’umutekano wayo.
Ni mu gihe Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ivuga ko iyi ntambara yatangiye mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, imaze gutwara igisirikare cya Amerika hafi miliyari 50 z’amadolari ya Amerika.
Arthur Miller, ushinzwe kugenzura no gucunga amafaranga akoreshwa mu bya gisirikare, yavuze ko ayo mafaranga arimo ayaguzwe amasasu n’intwaro, ayo gusimbuza ibikoresho bya gisirikare byangiritse cyangwa byakoreshejwe, ndetse n’amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bya gisirikare.
Yasobanuye ko muri ayo mafaranga atabarizwamo ibyangiritse ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu, aho bimwe byangiritse bikomeye mu bitero bya drones (indege zitagira abapilote) za Irani, ndetse n’ibisasu bya misile yarashe muri iyi ntambara imaze amezi arenga icyenda.



