Umukinnyi w’icyamamare muri sinema akaba n’umunyamakuru wo muri Nigeria, Chief Pete Edochie, yitabye Imana afite imyaka 79, nyuma y’igihe arwaye kanseri ya prostate.
Umuryango we watangaje ko yitabye Imana saa 00:30 z’ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, i Enugu, nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye kanseri ya prostate.
Ibyo byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuhungu we, Chief Leo Pete Edochie, mu izina ry’umuryango, rikaba ryashyizwe ku rubuga rwa Instagram rifite umutwe ugira uti “An Iroko Has Fallen” (Igiti kinini cya Iroko kiraguye).

Itangazo ry’umuryango ryamuvuzeho nk’umugabo wakundwaga cyane, umugabo, umubyeyi, umuvandimwe ndetse n’umuntu w’agaciro mu muryango we. Ryavuze ko akomoka i Akamnato, Ifite Nteje, muri Leta ya Anambra. Asize umugore witwa Barrister Josephine Edochie, abana, abavandimwe n’abandi bo mu muryango. Ibijyanye n’imihango yo kumushyingura bizatangazwa mu gihe kiri imbere.
Peter Uwadiegwu Ogugua Edochie yavutse ku wa 7 Werurwe 1947, i Zaria, muri Leta ya Kaduna. Yatangiye umwuga mu itangazamakuru, akora mu bijyanye no gutangaza amakuru, mbere yo kwinjira mu mwuga wo gukina filime. Yamenyekanye cyane ubwo yakinaga Okonkwo muri filime y’uruhererekane yo kuri televiziyo yakozwe ishingiye ku gitabo Things Fall Apart cyanditswe na Chinua Achebe.
Mu myaka yakurikiyeho, yamenyekanye cyane kubera ijwi rye ryimbitse, gukoresha imigani n’imvugo z’ubwenge, ndetse no gukina neza abantu bafite ububasha n’icyubahiro mu muryango, nk’abami, abakuru b’imiryango n’abapfumu b’imigenzo.
Yahawe umudari w’ishimwe wa Order of the Niger (MON), ndetse mu mwaka wa 2020 ahabwa igihembo cya African Film Legend mu iserukiramuco rya sinema rya Afurika, African Film Festival (TAFF).
Ubuzima bwe bwari bumaze igihe buhangayikishije benshi. Muri Gashyantare, umuryango we wahakanye amakuru yavugaga ko yitabye Imana, icyo gihe uyu mukinnyi abwira ikinyamakuru Vanguard ko yari “akiri muzima kandi ameze neza.”
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru cyafashwe amashusho, yavuze ko kugenda byari bimaze kumugora. Mu magambo yavuzwe n’ibitangazamakuru, yavuze ko yizeye gukira, ariko akavuga ko yasengaga Imana ngo imutware aho kumureka akomeza kuba umutwaro ku bantu bamukikije.
Peter Uwadiegwu Ogugua Edochie yavutse ku wa 7 Werurwe 1947, i Zaria




