Abantu nibura 31 bahitanywe n’umuriro wadutse nyuma y’uko ikamyo yari itwaye lisansi ikoze impanuka igafatwa n’umuriro mu ijoro ryo ku wa Gatatu, ku muhanda munini unyuramo imodoka nyinshi mu mujyi wa Cairo, umurwa mukuru wa Misiri. Abandi bantu 21 barakomereka, nk’uko abayobozi babitangaje.
Iyi mpanuka yabereye ku gice cy’umuhanda munini uzwi nka Ring Road, mu karere ka Warraq, mu majyaruguru ya Cairo. Minisiteri y’Ubuzima ya Misiri yatangaje ko ibitaro byo muri ako gace byakiriye abakomeretse, bamwe bafite ibikomere byatewe n’umuriro, abandi bakaba bari baguye igihumure .
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuriro mwinshi n’umwotsi w’umukara byazamutse mu kirere mu ijoro, mu gihe imodoka nyinshi zari hafi y’aho impanuka yabereye nazo zafatwaga n’umuriro zigashya zigakongoka.
Abayobozi ntibarasobanura neza icyateye iyi mpanuka. Gusa ikinyamakuru cya Leta cya Misiri, Al-Ahram, cyatangaje ko cyifashishije amakuru aturuka ku bantu begereye inzego ziri gukora iperereza, avuga ko ikamyo yataye umuhanda nyuma y’uko insinga z’amashanyarazi ziri hejuru yawo ziyikubiseho. Icyo gihe ngo yarenze uruzitiro rutandukanya ibyerekezo byombi by’umuhanda, iragwa, maze ifatwa n’umuriro.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imodoka 39 zitwara indembe zahise zoherezwa aho impanuka yabereye kugira ngo zitabare abakomeretse.
Mu gihe iperereza rikomeje, abashinjacyaha basabye ko hafatwa ibipimo bya ADN kugira ngo hamenyekane abantu bahitanywe n’iyi mpanuka.
Amashusho yafatiwe aho impanuka yabereye yerekana abakozi b’ubutabazi bari gukura ibisigazwa by’imodoka zahiye zigakongoka. Imihanda yose ijya muri ako gace yari yafunzwe mu gihe ibikorwa by’ubutabazi byakomezaga, nyuma iza kongera gufungurwa ubwo ibyo bikorwa byari birangiye.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe Misiri ikomeje guhura ni bibazo bikomeye byo mu muhanda n’inkongi z’umuriro zihitana abantu. Imihanda itameze neza, ibikorwa byo kuyisana bidahagije ndetse no kutubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda ni bimwe mu bikomeje guteza impanuka n’impfu.
Imibare itangazwa n’ubuyobozi bwa Misiri igaragaza ko abantu bagera ku 6.000 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda muri icyo gihugu mu mwaka ushize.



