Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yahakanye ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko ihagarara ry’uruhererekane rwa serivisi z’ikoranabuhanga ryabaye mu cyumweru gishize ryaba rifitanye isano n’umugambi mubisha, avuga ko nta gihamya na kimwe kibigaragaza.
Rubio yemeye ko hari abantu bafite impungenge ko ibibazo by’ikoranabuhanga byabaye mu cyumweru gishize, byatumye indege z’imbere muri Amerika zihagarara, bigateza ihungabana muri banki, ndetse bikagira ingaruka kuri serivisi za Apple na Microsoft, bishobora kuba bifitanye isano cyangwa biri muri gahunda y’igikorwa cyagambiriwe.
Yagize ati: “Nta gihamya na kimwe dufite cy’uko twagabweho igitero cyagambiriwe.”
Yakomeje agira ati: “Ibi byabaye, nta kintu na kimwe gihari cyerekana ko bifitanye isano. Nta ho bihuriye.”

Inzobere mu by’umutekano wo kuri internet na zo zemeje ko nta gihamya ihari ihuza ibyo bibazo by’ikoranabuhanga n’igitero cyo kuri internet. Ibyagaragaye kugeza ubu byerekana ko ibibazo byinshi byatewe no kuvugurura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bishaje.
Mu cyumweru gishize, habaye ihagarara ry’uruhererekane rwa serivisi za Microsoft, bikekwa ko ryatewe n’ikibazo gitunguranye cy’ikorwa ry’ikorabuhanga, bituma indege zo muri Amerika zimara amasaha zidakora. Habaye kandi ibibazo byibasiye ikigo cy’Amerika gishinzwe umutekano w’igihugu, ndetse n’ihagarara rya serivisi z’ikoranabuhanga ryagize ingaruka kuri banki zikomeye zo muri Amerika no kuri Apple.
Buri kompanyi cyangwa ikigo cyahuye n’ibi bibazo cyatangaje ko nta sano bifitanye n’igitero cyo kuri internet, kandi ko bitatewe n’abantu bo hanze.
Rubio yatangaje ibi nyuma y’uko Jay Clayton, umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi bw’igihugu cya Amerika (National Intelligence), na we yari amaze kuvuga kuri iki kibazo. Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Clayton yavuze ko ihagarara rya serivisi z’ikoranabuhanga ritatewe n’igitero cyo kuri internet, asobanura ko ibigo byinshi biri kuvugurura uburyo n’ibikoresho by’imikorere yabyo, ibyo bikaba byarateje ihungabana rya serivisi zimwe na zimwe.
Rubio yabajijwe niba ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buhangayikishijwe n’uko impungenge abaturage bafite zishobora kubatera kwihutira kugura no kwibikaho ibicuruzwa by’ibanze, cyangwa kwihutira kubikuza amafaranga yabo muri banki.
Yasubije ko uburyo bwiza bwo guhangana n’izo mpungenge ari uko leta ya Amerika imenyesha abaturage bayo mu buryo buciye mu mucyo, ikabagezaho amakuru yose ifite ku byabaye.




