Umuhanzi ukomeye wo muri Uganda, Eddy Kenzo, ntiyabashije kubona kandidatire ya gatatu mu bihembo mpuzamahanga bya Grammy Awards byo mu 2027, nyuma y’uko indirimbo ze “Gusa” na “Low Key” zitagaragaye ku rutonde rwa nyuma rw’abahanzi bahataniye ibi bihembo.

Uyu muhanzi yari yatanze indirimbo eshatu kugira ngo zisuzumwe mu bahatanira ibihembo by'uyu mwaka. Muri zo harimo “Gusa” yakoranye n’umuhanzi nyarwanda Meddy, “Low Key” ndetse na “Nabalinda” yakoranye na Samuel Nalangira.
Amakuru avuga ko indirimbo “Gusa” yari yashyizwe mu cyiciro cya Best Global Music Performance, mu gihe “Low Key” yari yatanze mu cyiciro cya Best African Music Performance. Icyakora, nta n'imwe muri izi ndirimbo yabashije kugera ku rutonde rwa nyuma rw'abahatana.
Mu cyiciro cya Best African Music Performance, abahanzi batanu ni bo bazahatana. Harimo Asake n'indirimbo ye “Gratitude”, Angélique Kidjo na Ayra Starr n'indirimbo “Aye Kan (Are You Coming Back?)”, King Ayisoba yakoranye na Rocky Dawuni mu ndirimbo “No Tradition, No Africa”, Tems n'indirimbo “Big Daddy”, ndetse na Wizkid na Asake mu ndirimbo “Jogodo”.

Kutagaragara kwa Eddy Kenzo kuri uru rutonde bivuze ko Uganda itazaba ifite umuhanzi uhagarariye igihugu mu bahatanira ibi bihembo muri uyu mwaka.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu muhanzi yanditse amateka mu 2023, ubwo yabaga umuhanzi wa mbere ukomoka muri Uganda ubonye kandidatire muri Grammy Awards. Icyo gihe indirimbo “Gimme Love” yakoranye n'umuhanzi w'Umunyamerika Matt B ni yo yamuhesheje kandidatire mu cyiciro cya Best Global Music Performance.
Mu 2026, yongeye kubona kandidatire ya kabiri binyuze mu ndirimbo “Hope & Love” yakoranye na Mehran Matin, mu cyiciro cya Best African Music Performance.
Izi kandidatire ebyiri zatumye Eddy Kenzo aba umwe mu bahanzi bo muri Uganda bagaragaye cyane ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bihembo bya Grammy.

Indirimbo “Gusa” yasohotse muri Kamena 2026, ihuza Eddy Kenzo na Meddy mu bufatanye bw’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba. Naho “Low Key” yo igaragaza ubundi buryo bw’umuziki utuje uyu muhanzi yagerageje.
Nubwo indirimbo ze zitabashije kubona kandidatire muri uyu mwaka, kuba yarigeze guhabwa kandidatire ebyiri muri Grammy Awards bikomeje gufatwa nk'intambwe ikomeye ku muziki wa Uganda.
Ibirori bya Grammy Awards ku nshuro ya 69 biteganyijwe kuba ku wa 7 Gashyantare 2027, kuri Crypto.com Arena, i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.




