Company Youtube Channer

Sinzemera guhabwa umurambo wa Kizza Besigye – Winnie Byanyima

Sinzemera guhabwa umurambo wa Kizza Besigye – Winnie Byanyima

Winnie Byanyima, umugore wa Dr. Kizza Besigye, yaburiye ubutegetsi bwa Uganda ko butagomba kwemera ko umugabo we apfira muri gereza, avuga ko atazemera ko bazamubwira ko yapfuye hanyuma bakamusaba kuza gufata umurambo we.

Ibi Byanyima yabivugiye ku Cyumweru, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru iwe mu rugo i Kasangati, mu Karere ka Wakiso, aho yagaragaje impungenge ku buzima bwa Besigye bukomeje kumera nabi, anavuga ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu gushaka ko arekurwa.

Yavuze ko Besigye yari afite ubuzima bwiza igihe yatabwaga muri yombi i Nairobi muri Kenya, mu Ugushyingo 2024, ariko ko kuva icyo gihe ubuzima bwe bwagiye burushaho kuzahara, ku buryo ubu atagishobora kugenda atabifashijwemo n’abandi.

Byanyima yagize ati: “Ntibagomba kuza kumbwira ngo Kizza Besigye yapfuye, baze bansabe kujya gufata umurambo we. Oya, oya, oya! Ibyo sinabyemera.”

Yakomeje kwibaza impamvu ubutegetsi bukomeje kwanga kumuha ingwate kugira ngo arekurwe by'agateganyo, nubwo ngo bamaze kubisaba inshuro nyinshi.

Yagize ati: “Twagiye dusaba kenshi ko yarekurwa by'agateganyo ku ngwate nk'uko bigenda ku bandi Banyayuganda, ariko barabyanga. Ese baba bategereje ko apfa?”

Byanyima yanavuze ku buzima bw'umugabo we muri iki gihe, avuga ko ubu agenda yifashishije imbago ndetse agasaba ubufasha bw'undi muntu kugira ngo abashe kugenda.

Yagize ati: “Aracyafite intege nke cyane. Igihe yatabwaga muri yombi yari umuntu ufite ubuzima bwiza, ukora ibikorwa bye i Nairobi. Uyu munsi ni umuntu udashobora kugenda... akoresha imbago kandi akeneye umuntu ugenda iruhande rwe kugira ngo amufashe.”

Jado Upright Jado Upright
53 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.