Perezida Kagame yitabiriye umunsi wa nyuma w'Inama ya 20 y'Ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Phnom Penh
Kuri uyu munsi, i Phnom Penh muri Cambodia, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guverinoma mu munsi wa nyuma w'Inama ya 20 y'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro byibanze ku gushimangira amahoro, agaragaza ko ari inshingano rusange y'ibihugu byose bigize uyu muryango.
Iyi nama yasojwe hafashwe icyemezo cyo kongerera Louise Mushikiwabo manda y'umwaka umwe ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), mu gihe cy'inzibacyuho.

Iki cyemezo kigamije gukomeza imikorere y'uyu muryango nta gihindutse mu buyobozi, kuwufasha kongera kwibanda ku nshingano zawo no guca ukubiri n'amakimbirane adafite umurongo ngenderwaho n'ayo kutumvikana ashingiye ku nyungu ntoya z'abantu ku giti cyabo.



