Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yongerewe amezi 12 agiye kumara ayobora OIF.
Nyuma y’icyo gihe u Rwanda ntiruzongera gutanga umukandida ku Bunyamabanga bw'uyu Muryango.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Phnom Penh muri Cambodge

Kuva mu masaha y’igitondo muri Cambodge, byari mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere i Kigali, abakuru b’ibihugu ba La Francophonie bahuriye mu nama yo mu muhezo mu gikorwa cy’amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango. Abakandida batatu nibo bagomba gutoranwamo umwe.

uko byarangiye mu incamake
-Abakuru b’ibihugu bananiwe kumvikana ku hazaza h’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa
-Hari impande ebyiri, rumwe rushaka ko haba amatora n’urundi rushaka ko haba ubwumvikane ku mukandida
-Byemejwe ko Louise Mushikiwabo agomba gukomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe
-Nyuma y’umwaka, hazaba amatora bundi bushya y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF
-Canada yatoranyijwe kwakira Inama ya Francophonie mu 2028
Byemejwe ko Canada izakira Inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), izaba mu 2028 mu Mujyi wa Ottawa.
Iki cyemezo gifatiwe mu Nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, ku wa 15–16 Ugushyingo 2026, yahuje abayobozi b’ibihugu na za guverinoma bigize uyu muryango.
Canada yari yaragaragaje ubushake bwo kwakira iyi nama kuva mu Ukuboza 2025, mbere y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Anita Anand, ashyikiriza OIF ubusabe bwemewe muri Werurwe 2026.
Canada ni kimwe mu bihugu byashinze Francophonie, ikaba imaze imyaka irenga 50 igira uruhare mu bikorwa by’uyu muryango.









