Company Youtube Channer

Kunywa amata cyane bigira akamaro gakomeye ku magufa

Kunywa amata cyane bigira akamaro gakomeye ku magufa

Amata ni kimwe mubyo kurya byihagije ku ntungamubiri n'ibifitiye umubiri akamaro ku buryo ashobora gutunga yaba umwana cyangwa umuntu mukuru igihe kirekire adakeneye ikindi kintu.

Amata arimo amoko menshi. harimo amata akomoka ku nyamaswa, ku bantu, amata ya soya, ay'utubuto duto twa almond, aya coconut n'andi ava mu bindi.

Amata y'inka nk'amwe mu akundwa na benshi, usanga nayo anyobwa mu buryo butandukanye. Hari anyobwa arimo ibinure bike, anyobwa atarimo ibinure (fat-free milk), ikivuguto, n'andi.

Umuganga w’umuhanga mu kuvura amagufwa Florence Piquet, atanga inama yo kwihata cyane ibikomoka ku mata kuko bikungahaye ku myungu ngungu (calcium), ituma amagufwa akomera kandi bikanayarinda korohera no kumungwa ngo abe yavunika uko umuntu agenda akura.

Nk’uko urubuga rwa Top Sante rubigaragaza, uwo muhanga yatangaje ko hari amafunguro abantu bafata yuzuyemo aside akaba intandaro yo gukuramo imyunyu ngungu mu mubiri.

Kimwe no kurya ibirimo umunyu mwinshi, ngo byose bigira uruhare mu kwangirika kw’amagufwa akamungwa akavunika ku buryo bworoshye.

Nyuma yo gufata ibikomoka ku mata byibura rimwe ku munsi cyangwa kabiri bitewe n’ubushobozi bw’umuntu, Florence atanga inama z’ibyo umuntu akwiriye gukora kugira ngo amagufwa ye akomere.

Kurya imboga nka epinari, ibinyampeke, kwirinda ibiryo birimo aside nyinshi, kwirinda umunyu mwinshi cyane cyane uba wakorewe mu nganda.

Ni byiza kugira igihe cyo kota izuba no gukora imyitozo ngororamubiri, ibyo akaba ari bimwe mu byafasha abantu kwirinda kumugwa kw’amagufwa no korohera kwayo.


Amata abamo intungamubiri nyinshi, harimo:

  • Ibinure
  • Proteine
  • Ibinyasukari
  • Vitamin A
  • Vitamin B1, B2, B3, B5, B6 na B12
  • Folate
  • Vitamin D
  • Kalisiyumu
  • Manyesiyumu
  • Fosifore (phosphorous)
  • Zinc
  • Selenium
  • Choline (soma: Koline)
     
Chief Editor Chief Editor
9 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.