Advertisement
Kenya : Paul Machenzie  yakatiwe gufungwa imyaka 200

Kenya : Paul Machenzie yakatiwe gufungwa imyaka 200

Urukiko rwo muri Kenya rwahamije Paul Machenzie n’abandi bari bafatanyije kuyobora idini ryiswe iry’iherezo ry’isi (doomsday cult), icyaha cyo gutegeka abayoboke b’idini ryabo, kwiyicisha inzara kugeza bapfuye, maze rubahanisha igifungo cy’imyaka 200 muri gereza.
Mackenzie na bagenzi be babwira abayoboke babo ko kwiyicisha inzara ari bwo buryo bwo "guhura na Yesu".
Uyu mugabo wiyitaga umupasiteri yatawe muri yombi mu mwaka wa 2023 nyuma y’aho mu ishyamba rya Shakahola, hafi y’inkombe ya Kenya, habonetse imibiri irenga 400 yashyinguwe mu byobo bicukuye bidafite ubujyakuzimu burebure.
Mbere yo gutangarizwa igihano, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rwa Mombasa ko Mackenzie yari akwiye guhanishwa igihano cy’urupfu kubera uburemere bw’ibyaha yakoze, cyahitanye abantu 191, barimo n’abana.
Bwongeye kuvuga ko atigeze agaragaza kwicuza ibyo yakoze, busaba ko abo bareganwaga na we bahanishwa gufungwa burundu.

Mackenzie na bagenzi be bo basabye imbabazi urukiko, barusaba kubagabanyiriza ibihano.
Mbere yo guhamwa n’ibyaha ku wa 19 Ukwakira (10), bose bahakanaga ibyo baregwa, bavuga ko nta muntu n’umwe wahatiwe gupfa.
Mu mwanzuro wageze ku masaha umunani wasomwe ubushize, Umucamanza Diana Mochache yavuze ko abayoboke ba Mackenzie bamutekerezaga nk’"umuvugizi wa Yesu."
Abarwanyaga inyigisho ze na bo, barakubitwaga kugeza bapfuye.
Umwe mu bo bareganwaga yavuze ko Mackenzie yigishaga abayoboke be ko umuntu wese wanze amabwiriza yo kwiyiriza "agomba guhatirwa kujya mu ijuru binyuze mu gukubitwa no guterwa imigeri."
Urukiko rwumvise ko gushyingura abantu muri iryo shyamba byitwaga "ubukwe", naho abapfaga bakafatwa nk’"abashyingiranwe na Yesu.

Editor Editor
2 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.