Advertisement
Kenya: Abagore baraburirwa kudakoresha imiti ya cetirizine  mu gitsina bagamije kugikomeza

Kenya: Abagore baraburirwa kudakoresha imiti ya cetirizine mu gitsina bagamije kugikomeza

Abacuruza imiti bo muri Kenya baburiye abagore ko badakwiye gushyira mu gitsina imiti ikoreshwa mu kuvura ubwivumbure bw'umubiri (allergie), bagamije kugabanya ubugari bwacyo cyangwa gutuma gikomera.

Ubu butumwa bwo kuburira bwatanzwe nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inama zishobora gushyira ubuzima bw'abagore mu kaga.

Ubutumwa bwakwirakwiye kuri izo mbuga bwavugaga ko umuti wa Cetirizine, usanzwe ukoreshwa mu kuvura ubwivumbure bw'umubiri kandi unyobwa unyuze mu kanwa, ushobora gutuma igitsina cy'umugore kigira ubukomere kurushaho. Hari n'abavugaga ko kuwushyira mu gitsina bishobora kongera ibyishimo mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.

Nubwo imiti yo mu bwoko bwa Antihistamines ishobora gutuma umubiri wumagara, harimo no kumagara mu gitsina, nk'ingaruka ku bawukoresha, impuguke mu by'imiti zivuga ko ibyo bidashobora gufatwa nk'ikimenyetso cy'uko imikaya y'igitsina yegerana cyangwa igakomera.

Ihuriro ry'abahanga mu by'imiti muri Kenya (Pharmaceutical Society of Kenya - PSK) ryasobanuye ko kumagara mu gitsina bidahwanye no gukomera kw'imikaya yacyo.

Riti: "Kumagara mu gitsina ntibivuze ko imikaya yacyo yegeranye ku buryo gitangira gukomera. Ahubwo bishobora gutera uburyaryate, ububabare ndetse bikongera ibyago byo kwangirika kw'uturemangingo two mu gitsina."

Iryo huriro ryakomeje rigira riti: "Gushyira iyi miti mu gitsina ntibitekanye. Ibinini bya Cetirizine byakozwe kugira ngo binyobwe. Ibibigize ntibyigeze bipimwa kugira ngo hamenyekane ingaruka bishobora kugira ku ruhu rworoshye rwo mu gitsina."

Ubusanzwe, Cetirizine ni umuti ukoreshwa mu kugabanya ibimenyetso by'ubwivumbure bw'umubiri, birimo kwitsamura, kugira ibicurane, kwishimagura mu maso ndetse n'ibibazo bitandukanye by'uruhu.

Iyi mpaka ku ikoreshwa rya Cetirizine mu gitsina cy'abagore yatangiye gukomera mu ntangiriro z'iki cyumweru, nyuma y'uko kuri TikTok hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko uyu muti ushobora kugabanya ububobere bwo mu gitsina, bigatuma umugore yumva ko cyakomeye kurushaho mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.

Abahanga mu by'imiti basaba abagore kwirinda gukurikiza inama z'ubuzima zitangwa ku mbuga nkoranyambaga batabanje kugisha inama inzobere mu by'ubuzima, cyane cyane iyo zirebana no gukoresha imiti mu buryo itagenewe.

Editor Editor
55 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.