Donald Trump yagarutse ku byavuye mu matora byari bimaze kumenyekana mu ijoro,abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social,aho yanenze bamwe mu banyapolitiki b’Abarepubulikani anashinja televiziyo ya Fox News kugira uruhare mu gutsindwa kw’ishyaka rye.
Trump yatangaje ko agiye gusobanura impamvu bamwe mu bakandida batsinze abandi bagatsindwa, agaragaza ko ibyo ari isesengura rye rya politiki.
Yagize ati: “Reka nkore isesengura rya politiki, ngaragaze ibyiza n’ibibi, nsobanure impamvu aba bakandida batsinze cyangwa bagatsindwa.”
Yakomeje avuga ko Greg Abbott, Guverineri wa Texas, iyo ataza guhinduka icyo yise RINO mu mezi atandatu ya nyuma y’urugendo rwe rwa politiki, atari gutsindwa.
Ijambo RINO ni impine y’amagambo y’Icyongereza Republican In Name Only, akoreshwa mu kunenga umuntu wiyita Umunyepublika ariko imyitwarire ye ya politiki ikaba itajyanye n’amahame y’ishyaka ry’Abarepubulikani.
Trump yashyize kandi ku rubuga rwe ifoto y’ingofero itukura iriho ijambo “VETO”. Ibi byafashwe nk'ikimenyetso cy’uko ashobora gukoresha ububasha bwe bwo kwanga cyangwa guhagarika amategeko azatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, mu gihe Abademokarate bazaba bayoboye izo nzego.
Yongeye kunenga televiziyo ya Fox News, avuga ko na yo yagize uruhare mu gutsindwa kw’Abarepubulikani. Ibi bije nyuma y’uko yari amaze igihe ayinenga kubera gutumira abanyapolitiki b’ishyaka ry’Abademokarate mu biganiro byayo.
Muri ibyo, Trump yagarutse ku kuba Fox News yaratumiriye Bill de Blasio, wahoze ari Meya w’Umujyi wa New York akaba n’Umunyapolitiki w’Umudemokarate, mu kiganiro cyibanze ku bibazo bya politiki.
Yagize ati: “Fox News na yo ifite uruhare muri uku gutsindwa, kuko idahwema gutumira abatavuga rumwe natwe bo mu ishyaka ry’Abademokarate, ndetse ikora n’ibindi bibi birenze ibyo.”
Mu masaha make mbere yaho kuri uwo mugoroba, Trump yari yanditse ku rubuga rwe avuga ko atari mu bakandida bari ku rutonde rw’abahataniraga imyanya mu matora, ariko ko iyo aza kuba ahari, Abarepubulikani bari gutsinda ku majwi menshi cyane.
Yagize ati: “Ntabwo izina ryanjye ryari ku rupapuro rw’itora. Iyo mba narimo, twari gutsinda ku majwi menshi cyane! Murakoze kuba mwazirikanye kuri iyi ngingo.

