Advertisement
Ntibyemewe kubakira imva Mu Rwanda , NLA

Ntibyemewe kubakira imva Mu Rwanda , NLA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, NLA, cyashyize ahagaragara inyandiko ivuguruye y’amabwiriza agenga ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka, igaragaza ibishobora gukorerwa kuri buri cyiciro cy’ubutaka, ibisaba kubanza kwemererwa n’ibibujijwe.

Iyi nyandiko igena kandi ubuso bw’ibibanza, igice cy’ubutaka inyubako zemerewe gufata, ubucucike bw’amacumbi, amagorofa, aho guhagarika ibinyabiziga n’intera inyubako zigomba gusiga hagati yazo n’imbibi z’ibibanza cyangwa ahantu hagomba kurindwa.

Mu ngingo zihariye zirimo, inyandiko iteganya ko impushya zo kubaka inzu z’amagorofa zo mu bwoko bwa ‘villa’ cyangwa “mansions”, zitagomba gutangwa mbere y’uko hashyirwaho amabwiriza yihariye azigenga.

🔷Imiturire yashyizwe mu byiciro bitandatu

Ubutaka bwagenewe imiturire bugabanyijemo ibyiciro byiswe R1, R1A, R1B, R2, R3 na R4. Buri cyiciro gifite intego n’ibipimo byacyo.

🔷Inzu zo mu rwego rwo hejuru zizakenera amabwiriza yihariye

🔷Ubucuruzi bushobora guhuzwa n’amacumbi

🔷Inganda zigomba gusiga intera nini hagati yazo n’ahatuye abantu

🔷Ibikorwaremezo nk’amashuri n’amavuriro …

Ibikorwaremezo bifasha abaturage biri mu byiciro PF1 ni uburezi n’ubushakashatsi, PF2 ni iby’ubuzima, PF3 by’idini, PF4 by’umuco, umurage n’inzibutso, PF5 by’imikino n’imyidagaduro, na PF6 by’amarimbi n’aho imirambo itwikirwa.

🔷Amarimbi afite ibisabwa byihariye

Muri PF6 hemewe amarimbi, aho imirambo itwikirwa n’ibikorwa byunganira izo serivisi.

Inyandiko ibuza kandi kubaka ibice bya beto no gushyiraho amakaro, haba munsi cyangwa hejuru y’ubutaka. Amacumbi y’abashinzwe kuhitaho, ubwiherero n’aho gusengera ku hantu hatwikirwa imibiri bishobora gusuzumwa.

Iyo irimbi ryegereye igishanga, hakenerwa isuzumangaruka ku bidukikije n’intera iri hagati ya metero 200 na 300. Muri iyo ntera hemewe ahantu hatubatse n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

🔷Serivisi zigenewe abaturage zigomba kubegerezwa

Ikigo nderabuzima kimwe giteganyirizwa kujya mu gace gatuwe n’abantu 15.000–20.000, kikubakwa ku buso bwa hegitari 0,2. 
 

Editor Editor
3 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.