Amerika yagabye ibitero ku kirwa cya Qeshm muri Iran
Abategetsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babwiye televiziyo CBS News, ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Amerika gifitanye ubufatanye na BBC, ko igisirikare cya Amerika cyagabye ibitero ku kirwa cya Qeshm giherereye mu muhora wa Hormuz muri Iran.
Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Iran, IRNA, byatangaje ko ku wa Mbere humvikanye ibisasu byaturitse inshuro nyinshi kuri icyo kirwa.
Abategetsi ba Amerika bavuze ko ibyo bitero bitari bikomeye cyane, bakomeza bavuga ko byari igisubizo ku gitero umutwe w’ingabo ushinzwe kurinda ubutegetsi bwa kisilamu muri Iran (IRGC) wagabye ku ndege ya Amerika.
BBC yasabye ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika muri ako karere (CENTCOM) kugira icyo buvuga kuri ibyo bitero.
Ibi bibaye mu gihe habura igihe gito ngo muri Amerika habe amatora yo hagati muri manda ya Perezida. Ayo matora ni yo azagena ishyaka rizagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, yaba mu Mutwe w’Abadepite cyangwa muri Sena, hagati y’Abarepubulikani n’Abademokarate.
Perezida Donald Trump ari kugerwaho n’igitutu gikomeje kwiyongera, gishingiye ku kugabanuka kw’abamushyigikiye ndetse n’ibisabwa na bamwe mu bagize ishyaka rye ko yarangiza intambara yatangiye muri Gashyantare (2), ubwo Amerika na Israel byagabaga ibitero kuri Iran.
Ku wa Mbere, mbere y’ibi bitero, Trump yari yabwiye abanyamakuru ko adateganya kwihutira kongera ibitero kuri Iran.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Axios, yagize ati: “Ibyo ari byo byose tuzagira icyo dukora, ariko nta mpamvu yo kwihutira. Twamaze kubasubiza inyuma cyane mu bukungu.”
Yakomeje agira ati: “Nta mafaranga bafite, nta n’ibikomoka kuri peteroli bafite, kandi abaturage babo bamaze kurambirwa cyane ibi bibazo.”
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Fox News, ku mugoroba ubanziriza amatora, Trump yavuze kandi ko Amerika ishobora kuzaba igomba kugaba igitero ku kigo kizwi nka Pickaxe, gifitanye isano na gahunda ya Iran yo gukora intwaro za nikereyeri.
Yashimangiye ko icyo gikorwa kitagoye cyane kandi ko gishobora kurangira mu gihe cy’isaha imwe.
Mu minsi ishize, hakomeje kuvugwa ko Amerika ishobora kongera kugaba ibitero bikomeye kuri Iran nyuma y’amatora yo hagati muri manda ya Perezida.
Icyakora, ubwo umunyamakuru yamubazaga ku wa Mbere niba koko ari cyo Amerika iteganya gukora, Trump yasubije ati: “Oya.

