Advertisement
DRC: ICG yasabye ko imirwano ihuje FRN NA FARDC ihita ihagarara

DRC: ICG yasabye ko imirwano ihuje FRN NA FARDC ihita ihagarara

Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bigize Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe akarere k’Ibiyaga Bigari (ICG), biyobowe n’u Bufaransa, byasohoye itangazo ku kibazo cy’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibihugu byashyize umukono kuri iri tangazo ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Canada, Danemark, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, Suwede, u Busuwisi n’u Bwongereza.


Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe na akarere k’Ibiyaga Bigari (ICG) rirasaba impande zose zifitanye isano n’Amasezerano ya Washington n’Inyandiko y’Ubwumvikane ya Doha gukomeza kuyubahiriza no kwitabira ibiganiro mu kuri no mu bwizerane, hagamijwe gushaka umuti urambye kandi w’amahoro w’amakimbirane, ndetse no gushyira mu bikorwa inshingano zazo zitazuyaje.

ICG rishyigikiye ibikorwa by’abahuza, birimo n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), uyobowe na Perezida w’Inama ya Repubulika ya Togo. Ryishimiye uruzinduko ruherutse kugirwa n’abahuza bafatanyije mu karere, rinashimangira akamaro k’ubuyobozi bw’ibihugu byo mu karere mu gukemura ayo makimbirane.

Hashingiwe ku mpinduka ziherutse kugaragara muri politiki no mu mutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ICG yakiriye  neza itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku wa 19 Ukwakira, risaba impande zose kwirinda ibikorwa bishobora gukaza umwuka mubi.

ICG ryamaganye ku buryo budasubirwaho gushaka kugera ku ntego za politiki hifashishijwe urugomo, nk’uko byatangajwe n’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) uherutse gushingwa.
Rishimangira ko impande zose zigomba kubahiriza amategeko n’Itegeko Nshinga rya RDC, rinongera kugaragaza ko rishyigikiye ubusugire, ubwigenge, ubumwe n’imbibi zemewe n’amategeko by’icyo gihugu.

ICG ryibutsa akamaro k’ibiganiro by’amahoro kandi bidashingiye ku kuvangura, bigomba guhuza Abanyekongo ubwabo, bikitabirwa n’abafatanyabikorwa bose b’ingenzi bo muri icyo gihugu, kuko ari imwe mu nzira z’ingenzi zishobora gutuma haboneka amahoro arambye muri RDC.
Rivuga ko kutumvikana mu bya politiki n’ibibazo by’amakimbirane bidashobora gukemurwa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare. Rishimangira ko kubahiriza amategeko no kurengera uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ari ingenzi kugira ngo amashyaka yose ya politiki n’imiryango itegamiye kuri Leta ikora mu rwego rw’abaturage bibashe gukora inshingano zabyo mu bwisanzure.
ICG ryongeye kugaragaza impungenge zikomeye ku mirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC, rinenga imibabaro ikomeje kugera ku baturage b’abasivili.
Risaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje i Doha ku wa 19 Nyakanga 2025, birimo kubahiriza agahenge.

Rivuga ko gukomeza kwiyongera kw’ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (drones) bifite ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili no ku bakozi b’imiryango itanga ubutabazi.

ICG ryibutsa impande zirebwa n’aya makimbirane ko zigomba gushyira mu bikorwa Icyemezo cya 2773 cy’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (UNSC).


ICG isaba  kandi gusenya inzego z’ubutegetsi zitemewe zashyizweho mu buryo bubangikanye n’ubutegetsi bwemewe ku butaka bwa RDC, no guhashya umutwe wa FDLR.

Ku bijyanye n’iki gikorwa cya nyuma cyo guhashya FDLR, ICG ryibukije itangazo ryaryo ryo ku wa 14 Kanama, aho ryavuze ko ryakiriye neza gahunda yashyizweho na Guverinoma ya RDC

ICG isaba  ubuyobozi bwa Congo gushyikiriza abandi bafatanyabikorwa gahunda y’ibikorwa n’ingengabihe igaragaza uko hazashyirwa mu bikorwa vuba na bwangu amasezerano yerekeye gushyira intwaro hasi, gusubiza mu buzima busanzwe no gusubiza mu muryango nyarwanda abahoze ari abarwanyi ba FDLR.

Mu gihe ibikenewe mu bikorwa by’ubutabazi bikomeje kwiyongera, ndetse n’icyorezo cya Ebola kikaba kigihangayikishije, ICG irasaba  impande zose n’imitwe yitwaje intwaro kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’intambara no kurinda abasivili.
Rirasaba kandi ko abakozi b’imiryango itanga ubutabazi kobahabwa uburenganzira busesuye, umutekano n’ubwisanzure bwo kugera ku baturage bose bakeneye ubufasha, nta nkomyi cyangwa inzitizi bashyirwaho.

Editor Editor
33 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.