Advertisement
Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yashyize abaminisitiri mu myitozo ya gisirikare

Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yashyize abaminisitiri mu myitozo ya gisirikare

Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yashyize abaminisitiri n'abandi bayobozi  bo ku rwego rwo hejuru muri leta mu myitozo ya gisirikare, avuga ko ikinyabupfura cya gisirikare gishobora gufasha mu kubaka abayobozi bakomeye cyane no kwihutisha iterambere ry'icyo gihugu.
Amafoto na ma video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Hurso, arimo gukora imyitozo ya gisirikare ari kumwe n'abaminisitiri, abaminisitiri bungirije n'abakuriye ibigo bya leta.
Ibyo bintu ntibisanzwe muri Ethiopia, aho Abayobozi  b'abasivile bo ku rwego rwo hejuru muri leta ari imbonekarimwe kubabona barimo gukora imyitozo ya gisirikare.

Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yashyize abaminisitiri n'abandi  bayobozi  bo ku rwego rwo hejuru muri leta mu myitozo ya gisirikare, avuga ko ikinyabupfura cya gisirikare gishobora gufasha mu kubaka abayobozi bakomeye cyane no kwihutisha iterambere ry'icyo gihugu.
Amafoto yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Hurso, arimo gukora imyitozo ya gisirikare ari kumwe n'abaminisitiri, abaminisitiri bungirije n'abakuriye ibigo bya leta.
Ibyo bintu ntibisanzwe muri Ethiopia, aho  abayobozi  b'abasivile bo ku rwego rwo hejuru muri leta ari imbonekarimwe kubabona barimo gukora imyitozo ya gisirikare.
Abitabiriye iyo myitozo ya gisirikare harimo Minisitiri w'umurimo no guteza imbere ubumenyi Muferiat Kamil, Minisitiri w'imari Fitsum Assefa na Minisitiri w'ubuzima Mekdes Daba.
Ntibisobanutse igihe iyi myitozo ya gisirikare yatangiriye cyangwa igihe byitezwe ko izamara.

Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w'intebe,  Abiy, yavuze ko intego ya Ethiopia yo kugera ku burumbuke (iterambere) kuri bose isaba ko abayobozi bayo baba bameze neza ku mubiri, bakomeye mu bijyanye n'amahame mbwirizamuco ndetse bashoboye mu bwenge.
Yavuze ko ibigo bya gisirikare bitanga amasomo y'ingirakamaro y'ikinyabupfura, gukunda igihugu, gukorera hamwe, kubazwa inshingano hamwe n'ubuyobozi.

Editor Editor
5 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.