Advertisement
BNR igiye gukura ku isoko zimwe mu noti z’amafaranga y’u Rwanda

BNR igiye gukura ku isoko zimwe mu noti z’amafaranga y’u Rwanda

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inoti zimwe zishaje z’amafaranga y’u Rwanda  zizahagarikwa gukoreshwa nk’amafaranga yemewe mu gihugu, Ibi bikurikira iteka rya Perezida ryashyizweho ku wa 27 Gashyantare uyu mwaka, riteganya gukuraho agaciro k’amoko amwe y’inoti zari zisanzwe zikoreshwa.


Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu taliki 30 Ukwakira Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko inoti zitandukanye  zitazongera kwemerwa nk’uburyo bwo kwishyura mu Rwanda , uhereye ku munsi wejo ku cyumweru Taliki 1 Ugushyingo  2026.

Inoti zizagirwaho ingaruka ni iza 500 Frw zakozwe mu mwaka wa 2004 na 2013, iza 1 000 Frw zakozwe mu 2004 na 2015, iza 2 000 Frw zo mu 2007, ndetse n’iza 5 000 Frw zakozwe mu 2004 na 2009.

Banki Nkuru yasabye abafite izo noti kuzihinduranya mu gihe cyagenwe kugira ngo birinde ibibazo

Abazifite bashobora kujya kuzihindura muri banki z’ubucuruzi n’amashami ya Umwalimu SACCO hirya no hino mu gihugu.

Nyuma y’icyo gihe, izo noti zizajya zihindurirwa gusa ku cyicaro gikuru cya Banki Nkuru y’u Rwanda kiri mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali no ku mashami yayo.

Editor Editor
25 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.