Abantu batandatu bahasize ubuzima, abandi 12 barakomereka mu mpanuka ikomeye y’imodoka zitandukanye yabereye mu Karere ka Musanze.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira 2026, ahagana saa 17:00, mu Mudugudu wa Murundo, Akagari ka Gakoro, mu Murenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze.
Yatangiye ubwo imodoka nto yo mu bwoko bwa ivatiri, yavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza mu Karere ka Burera, yagongaga umusaza w’imyaka 60, agahita ahasiga ubuzima.
Mu gihe inzego z’umutekano zari ziri gukurikirana iby’iyo mpanuka, haje ikamyo yari iri kumanuka, umushoferi wayo ananirwa kugenzura umuvuduko, igonga abantu bari aho ndetse inagongana n’indi kamyo yari ivuye mu Mujyi wa Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’agateganyo, Munyaneza Jean Maurice, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Yagize ati: “Abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi mpanuka ni batandatu, mu gihe abandi 12 bakomeretse. Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bahabwe ubuvuzi.”
Meya Munyaneza yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka, bunavuga ko buzakomeza kuyiba hafi, ndetse bugakurikiranira hafi uko ubuzima bw’abakomeretse buhagaze.

