Espagne yatangiye icyunamo cy’iminsi itatu nyuma yuko abantu nibura 68 bapfuye naho abandi babarirwa muri za mirongo bagakomereka, muri imwe mu mpanuka zikomeye cyane za gariyamoshi zibayeho mu mateka y’Uburayi bwa none.
Abakora ubutabazi bwihuse bakoze ijoro ryose bifashishije amatara amurika cyane kugira ngo bashobore gukata ibyuma bikoze ibice binyuranye bya gariyamoshi, mu gushakisha abapfiriye muri iyo mpanuka. Hari benshi mu bapfuye bataramenyekana imyirondoro yabo.
Abayobozi barimo gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka, yabaye mu gitondo cyo ku wa gatatu ubwo gariyamoshi yavaga i Madrid ijya i Séville yagongaga gariyamoshi yari ihagaze.
Minisitiri w’intebe Pedro Sánchez yavuze ko “Espagne yose iri mu kababaro”. Yongeyeho ko “ubuzima bwasenyutse, imiryango yasenyutse, umubabaro ni mwinshi cyane”.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Espagne yavuze ko abakozi babarirwa mu magana boherejwe aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bafashe mu bikorwa by’ubutabazi. Indege nto zitajyamo abapilote (zizwi nka ‘drones’) hamwe n’indege za kajugujugu zirimo gukoreshwa mu gushaka abapfuye no gukuraho ibyasenyutse.
Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu Óscar Puente yavuze ko iyo gariyamoshi yari ihagaze, ya kompanyi Iryo itari iya leta, yari irimo abagenzi 147, ndetse ko yari yahagaze mu nzira ya gariyamoshi kubera ko mudasobwa yari yananiwe gukora.

