Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rudakwiye guhora rugerekwaho ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahanini bishingiye ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye AFP ubwo yari i Moscow mu nama ihuza Uburusiya na Afurika, ko ibibera muri RDC ari ikibazo cy’Abanye-Congo.
Ati “Ibibera muri RDC, uko politiki ihagaze n’uko umutekano uhagaze, ahanini ni ikibazo cy’Abanye-Congo. U Rwanda ntirukwiye guhora rugerekwaho ibibera muri Congo.”
Nduhungirehe yanamaganye ibirego bya Kinshasa bivuga ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC ari “igikoresho” cy’u Rwanda, nyuma y’uko mu Ukwakira yifatanyije na M23.
Nduhungirehe yagize ati “Ni ikibazo cya politiki kigomba gukemurwa mu nzira za politiki hagati y’Abanye-Congo.”
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko ingabo za FARDC zikorana kandi zigafasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse amasezerano yashyizweho umukono mu Ukuboza 2025 ateganya ibikorwa byo kuwusenya ariko RDC ikaba yaravuniye ibiti mu matwi.

