Advertisement
Joseph Kabila Yasabye ingabo z’u Burundi gutaha iwabo

Joseph Kabila Yasabye ingabo z’u Burundi gutaha iwabo

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na CTGL (Conspiracy Tracker Great Lakes). Ni ikiganiro cyakozwe n'Umushakashatsi akaba n’Umwanditsi, Dr. Bojana Coulibaly n'Umunyamakuru Teddy Mazinamu.

Kibaye mu gihe umubano wa Kabila na Tshisekedi ukomeje kuzamba, ndetse uyu Perezida wa RDC akaba aherutse kumushinja kuba igikoresho cya Perezida Paul Kagame mu ntambara ibera mu Burasirazuba bw'igihugu.

Ku kibazo cy'ingabo z'amahanga, Kabila yavuze ko mu 2019, ubwo yavaga ku butegetsi, nta ngabo z'amahanga zari ku butaka bwa RDC.

Yagarutse by'umwihariko ku ngabo z'u Burundi, avuga ko kuba ziri muri RDC bishobora kongera ibyago by'uko intambara yaguka ikagera ku bindi bihugu byo mu karere.

Yibukije ko mu gihe cy'ubutegetsi bwe RDC yagiranye amasezerano y'amahoro n'u Rwanda na Uganda, yagize uruhare mu gukura ingabo z'amahanga ku butaka bw'icyo gihugu.

Yavuze ko no muri iki gihe FRN ishyigikiye ko ingabo zose z'amahanga ziva muri RDC, hatitawe ku mpamvu zaba zarazijyanye, ariko ko uburyo n'igihe ibyo bizakorerwa bigomba kuganirwaho.

Kabila yashimangiye ko ikibazo cya FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro gishobora gukemurwa, ariko ko bisaba ubushake bwa politiki, kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano no guhangana n'ingengabitekerezo z'urwango n'amacakubiri.

Ati "Icyerekezo dufitiye Congo n'akarere kiruta ikibazo cya FDLR. Kandi si FDLR gusa, hari na ADF n'indi mitwe."

 

Editor Editor
6 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.