Abagororwa 533 bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitabiriye amahugurwa agamije kubategura gusubira mu miryango no kongera kubana n’abandi, nyuma yo gusoza ibihano.
Mu gusoza icyiciro cya 10 cy’aya mahugurwa, Mugiraneza Théophile wavuze mu izina ry’abana bafite ba se bitegura gusoza ibihano, yavuze ko biteguye kubakira mu miryango yabo no kubafasha kwiyubaka.
Yasobanuye ko bazabereka uko imiryango yabo yagutse mu gihe bari bafunzwe, bakabafasha kubona ibikorwa bibateza imbere kugira ngo bongere kugira uruhare mu mibereho myiza y’ingo zabo.
Gusa, yagaragaje ko bifuza ko ba se bazataha baramaze kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi bakirinda ubusinzi kuko Leta iri muri gahunda yo kubuca mu gihugu hose.
Aya mahugurwa yashojwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr. Bizimana Jean Damascène, agamije gufasha abagororwa bitegura kurekurwa gusubira mu muryango nyarwanda, kubana neza n’abandi no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

