Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko yemera ko igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe mu mujyi wa Goma cyari kigamije kumwica we n’abo bari kumwe. Yanenze uburyo ubutegetsi bw’i Kinshasa bushaka gutegura ibiganiro by’igihugu, avuga ko bidashobora kugera ku mahoro arambye mu gihe impande zifite uruhare mu bibazo by’igihugu zitahurijwe hamwe.
Ibi Kabila yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na CTGL (Conspiracy Tracker Great Lakes), cyakozwe n’umushakashatsi akaba n’umwanditsi, Dr. Bojana Coulibaly, afatanyije n’umunyamakuru Teddy Mazina.
Kabila, uherutse gushyiraho umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), yabajijwe ku gitero cyagabwe mu gihe hari agahenge kari kagamije guhagarika imirwano. Yasobanuye ko muri icyo gihe yumvaga ko we n’abandi bari i Goma bafite umutekano.
Yagize ati: “Muri ako gahenge ni bwo natekerezaga ko dufite umutekano muri uyu mujyi. Hanyuma haza indege itagira umupilote, kandi umugambi wari uwo kutwica twese.”
Abajijwe niba afite amakuru ashingiraho avuga ko icyo gitero cyari kigamije kumwica, Kabila yavuze ko abyizeye cyane. Yasobanuye ko amakuru bahawe nyuma y’igitero yavugaga ko hari abantu i Kinshasa bishimiraga ibyo bari bakoze, bakeka ko bageze ku ntego bari bafite.
Yakomeje agira ati: “Nabajije impamvu abantu bari kwishimira ibyabaye saa cyenda z’ijoro ndetse no mu masaha ya saa tatu za mu gitondo. Ibyo byashimangiraga ko njye n’abo twari kumwe ari twe bari bagambiriye.”
Kabila kandi yavuze ko indege zitagira abapilote zakoreshejwe mu bitero byahitanye abantu muri Masisi, anavuga ko ibitero nk’ibyo bikomeje guhitana abantu mu gace ka Minembwe no mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kabila ku biganiro bya Doha n’ibiganiro by’igihugu
Ku bijyanye n’ibiganiro bya Doha bigamije gushaka umuti w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, Kabila yavuze ko umutwe wa FRN avuga ko uhagarariye ubona ibyo biganiro nk’imwe mu nzira zishobora gufasha mu gushaka amahoro, ariko ko atari yo nzira yonyine.
Yagize ati: “Twemera ko inzira ya Doha ari imwe mu nzira zishoboka, mu zindi nzira zishobora gukoreshwa.”
Yagaragaje ko hakenewe kurebwa n’izindi nzira zafasha gukemura amakimbirane no kugera ku mahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yashimangiye kandi ko ibiganiro by’igihugu bigomba guhuza impande zose zifite uruhare mu bibazo byacyo.
Kabila yavuze ko mbere yo kwita ibiganiro ibyo igihugu cyose, hakwiye kubanza kumvikana ku miterere yabyo, intego zabyo n’impande bigomba guhuza.
Yagize ati: “Ibiganiro nyakuri bigomba guhuza impande zose zifite uruhare rukomeye mu bibazo by’igihugu, cyangwa nibura izifite uruhare rukomeye mu bibazo biganirwaho. Bigomba kuba bitabogamye kandi bikayoborwa mu bwisanzure.”
Yongeyeho ko hakenewe urwego ruzayobora ibyo biganiro, ndetse n’abazashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro izabivamo. Yavuze ko ibyo byose bikenewe bitarashyirwaho.
Ati: “Twemera ko ibyo byose bikenewe bitarashyirwaho.”
Kabila yashinje ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa gushaka gutegura ibiganiro byabwo bwite, aho guhuza impande zitandukanye kugira ngo zishakire hamwe ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.
Yavuze ko ibiganiro biteguwe muri ubwo buryo bidashobora gufatwa nk’ibiganiro nyakuri by’igihugu, ahubwo ko abona ari uburyo bwo kugaragaza uruhande rumwe, izindi zigashyirwa ku ruhande.
Yanenze kandi ubutegetsi bwa Kinshasa, abushinja gushyira imbere kugundira ubutegetsi, gushaka guhindura Itegeko Nshinga no guteza umwuka mubi muri politiki y’igihugu.
Kabila avuga ko amakimbirane ya RDC akeneye umuti wa politiki
Joseph Kabila yagaragaje ko atemeranya n’uburyo bumwe na bumwe bwo gukemura amakimbirane yo muri RDC, by’umwihariko ku ruhare rw’ibiganiro bya Doha n’imiterere y’ibiganiro by’igihugu.
Mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba, ikibazo cyo guhuza impande zitandukanye no gushyiraho uburyo bwizewe bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ibiganiro gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye mu gushaka amahoro arambye.
Kabila yanenze kandi uko urubuga rwa politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rumeze. Yavuze ko abaturage badakwiye gusigara badafite ubundi buryo bwo gukemura ibibazo by’igihugu uretse intambara.
Mu magambo ye, Kabila yagize ati: “Iyo mufunze urubuga rwa politiki, kandi igisubizo cyonyine Kinshasa itanga ari ukurwana kugeza ku muntu wa nyuma, ni ayahe mahitamo muba musigiye Abanye-Congo?”
Yakomeje agira ati: “Ese baba bagomba kwicara bagategereza, bakemera gufatwa nk’abacakara?”

