Imirwano yongeye kubura kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, n’inyeshyamba za FRN, i Kibati, mu gace ka Luberike, muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD avuga ko urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwatangiye kumvikana ahagana saa tanu za mu gitondo, ku isaha yaho, nyuma y’igitero cyagabwe n’ingabo za Leta n’abo bafatanyije ku birindiro by’inyeshyamba.
Iki gikorwa cya gisirikare kigamije kwirukana abarwanyi ba FRN muri aka gace ka Kibati, bamazemo imyaka irenga ibiri.
Isubukurwa ry’imirwano byatumye Abaturage b’i Kibati no mu midugudu iyikikije bahunga aho abaturage batinya ko imirwano ishobora gukwira no mu tundi duce.
By’umwihariko, i Habula, abaturage benshi bari batangiye gusubira mu ngo zabo bongeye guhunga, berekeza mu mashyamba
Uku kongera guhunga kugaragaza imibereho itoroshye y’abasivili bo muri iki gice cya Teritwari ya Walikale, gikunze kwibasirwa n’umutekano muke.

