Imirwano ikomeye yahuje inyeshyamba za FRN n’ingabo za FARDC mu gace ka Mugobe no mu yindi midugudu ya Itara-Luvungi, mu kibaya cya Ruzizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru ACTUALITE.CD aya makuru avuga ko guhera saa mbili za mu gitondo, ku isaha yaho, abarwanyi ba FRN bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za FARDC n’iza Wazalendo muri ako gace. Imirwano yakomeje gukwira no mu tundi duce, turimo Rugobagoba, Kamonyi ndetse no mu cyerekezo cya Lubarika, muri teritwari ya Uvira.
Umwe mu bahagarariye sosiyete sivile ya Uvira yagize ati: “Amwe mu mashuri yo mi midugudu ya Itara na Luvungi yasubije abanyeshuri mu ngo zabo nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu i Mugobe. Ayo masasu yumvikana kugeza i Luvungi.”
Iyi mirwano, yatangajwe mu gace kari ku birometero hafi 50 uvuye ku Muhanda Mukuru wa 5 (RN5), yanahungabanyije urujya n’uruza rw’ibinyabiziga hagati ya Bukavu na Uvira nkuko abaturage ba bivuga .
Kuva AFC/M23 yava mu mujyi wa Uvira uri ku nkengero z’ikiyaga no mu kibaya cya Ruzizi, mu Kuboza 2025, nyuma y’igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FRN yerekeje Kamanyola.
Icyakora, izindi zerekeje mu midugudu imwe n’imwe yo mu itsinda ry’imidugudu rya Itara na Luvungi, irimo Katogota, Bulinga na Kinyinya, iri hafi ya Mugobe. Abandi bo bari baragiye gutura mu misozi miremire ya Kigoma, cyane cyane muri Kageregere no mu nkengero zaho, ibyo bice muri teritwari ya Uvira ihuza ako gace na Bijombo, muri chefferie ya Bavira.

