Advertisement
Tariki ya 19 Ukwakira

Tariki ya 19 Ukwakira

Turi ku wa 19 Ukwakira 2026. Ni umunsi wa 292 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 73 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.


Ni umunsi mpuzamahanga wo kwita ku mikurire iboneye y’amagufwa n’ingingo by’abana.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka..

1933: U Budage bwakuwe mu muryango w’Abibumbye.

1959: Kayibanda yashinze Ishyaka rya PARMEHUTU (Le Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu).

2003: Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Yohani Pawulo wa II yashyize Mama Teresa w’i Kalikuta mu batagatifu.

2005: Saddam Hussein yagejejwe mu rukiko ashinjwa gukora ibyaha byo gukandagira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

2020: Nyuma y’amezi arindwi mu Rwanda hagaragaye icyorezo cya Covid-19, cyahagaritse imirimo myinshi; kaminuza zimwe na zimwe n’amashuri makuru, byatangiye gusubukura ibikorwa byo kwigishiriza mu bigo maze abanyeshuri basubira ku ishuri.

Mu muziki

2012: Justin Timberlake yashyingiranwe na Jessica Biel mu birori byabereye mu Butaliyani bikagirwa ibanga rikomeye.

Abavutse

1967: Havutse Amy Carter, umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy Carter.

1988: Havutse Chris Lawrence, umunya-Australie wamenyekanye mu mukino wa Rugby.

Abapfuye

1986: Samora Machel, wabaye Perezida wa Mozambique yitabye Imana.

2003: Alija Izetbegović, wabaye Perezida wa Bosnia-Herzegovinia yitabye Imana.

Tariki ya 20 Ukwakira

Turi ku Itariki ya 20 Ukwakira 2024.  Ni umunsi wa 293 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 72 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Editor Editor
6 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.