Biteganyijwe ko kuri uyu wambere taliki 19 ukwakira hasomwa urubanza rwa Pasiteri Paul Mackenzie wo muri Kenya, ukurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu hafi 200, benshi muri bo bakaba ari abana. uri ni rumwe mu manza zikomeye zishingiye ku myemerere y’amadini mashya yabayeho muri iki gihugu.
Paul Mackenzie arashinjwa kuba yarashishikarije amagana y’abayoboke be kwisonzesha kugeza bapfuye, ababwira ko ari bwo bazashobora kubona Yesu amaso ku maso.
Byongeye kandi, uyu mupasiteri yashishikarizaga abayoboke be kwanga imiti igezweho ndetse no kwanga kuyoboka Ishuri .
Mu nyigisho ze, yakundaga kuburira abantu ababwira ko imperuka y’isi yari yegereje, kandi ko Satani yari yarinjiye mu buzima bwa none.
Mackenzie ahakana ibyo aregwa, akavuga ko atigeze ahatira abayoboke be kwisonzesha.
Mu mwaka wa 2023, abapolisi bavumbuye ibisigazwa by’imibiri y’abantu barenga 400 mu ishyamba rya Shakahola, hafi y’inkengero z’Inyanja y’u Buhinde muri Kenya. Ibyo byatumye hatangira iperereza n’imanza bimaze imyaka myinshi bikurikiranwa.
Abapolisi baracyakora ibizamini bya ADN kugira ngo bamenye neza inkomoko y’ibyo bisigazwa by’imibiri .

