Advertisement
Harizihizwa ubuzima bwa Lucky dube mu gitaramo kidasanzwe

Harizihizwa ubuzima bwa Lucky dube mu gitaramo kidasanzwe

Itsinda ry’abaririmbyi bibanda ku njyana ya Reggae ryitwa Holly Jah Dove ryateguye igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube ufatwa nk’umwami wo guharanira amahoro binyuze mu ndirimbo yaririmbaga. Ni igitaramo biteganyijwe iki gitiramo kiba kuri iki cyumweru tariki 18 Ukwakira 2026, aho abagize iryo tsinda barataramira abakunzi b’injyana ya Reggae by’umwihariko abakunda uwo muhanzi muri rusange.

Ni igitaramo kiritabirwa  n’amatsinda atandukanye arimo Holly Jah Doves band, Mystic Revelation band, Ben Nganji n’abandi cyikazabera Kicukiro.

Lucky Dube wari ufite imyaka 43 yasize indirimbo nyinshi zakunzwe nka I am a prisoner, Kiss no frog’, ‘Reggae strong,different colours one people, Together as one, Guns&Roses, Slave, Remember me n’izindi zose zagarukaga ku kurwanya akarengane n’ivangura.

Kugeza ubu hashize imyaka 19 Lucky Dube yitabye Imana kuko inkuru imubika yatangajwe tariki 18 Ukwakira 2007

Editor Editor
7 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.