ahagana 22h00 zi joro ryo kuri uyu wa kane taliki 15 Ukwakira mu karere ka Rubavu ,Umurenge wa Rubavu ahazwi nko kuri Buhuru , habaye impanuka ikomeye yaguyemo Abantu 4 abandi batanu barakomereka .
Aba bonye iyi mpanuka batangarije Inumanews ko yari impanuka iteye ubwoba umuturage witwa Nsengumuremyi Viater yagize ati: ahagana 22h00 nibwo twagiye kubona tubona imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo , imanutse ku gasozi ka buhuru irakomeza ireka aho abamotari baparika yinjira mu muryango wa Botike yuwitwa Niyonsaba Placide maze abarimo irabagonga bamwe bitaba Imana.
Uwitwa Niyigena Vestine nawe yavuze ko ari impanuka idasanzwe uyu muturage yagize ati: Imodoka yageze buhuru yacitse feri , umushoferi wari uyitwaye niko kuyerekeza mu inzira ijya ahitwa mu kiziba niko guhita yinjira muri Botike yari hafi aho
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri.
mu kiganiro yahaye Inuma news Bwana Rwibasira yagize ati: Impanuka yabaye mu ijoro rya taliki 15 ukwakira yahitanye Abantu bane abandi batanu barakomereka , rwibasira yahamije ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kwiyo modoka .
uyu muyobozi yaboneyeho guhumuriza iyi miryango ndetse avuga ko barigukora ibarura kugirango bamenye ibyangiritse uko bingana .

