Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage ko hari akabari kitwa Moon Life, gakorera mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, gcuruza inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko mu Rwanda kubera ko zangiza ubuzima bw’abaturage, Polisi ikorera mu Murenge wa Muhima yagiye kugasaka, isanga koko hacururizwa inzoga z’ibyuma z’amoko atandukanye.
Hafashwe Konyagi amacupa 28, K-Vant amacupa 26, Bazoka amacupa 3, Kiwingo amacupa 16, Gilbey’s amacupa 6, Bond Seven amacupa 5 na Indiko Gin amacupa 16.
Umuyobozi w’akabari witwa Tuyishime Claire, ufite imyaka 27, yafashwe afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima, mu gihe inzoga zafashwe zamenwe.
Izi nzoga z’ibyuma zafashwe nyuma y’uko tariki ya 10 na 11 Ukwakira 2026, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Kabeza, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, ifashe ububiko bw’inzoga bw’umuntu witwa Gatete Aimable, ukirimo gushakishwa.
Muri ubwo bubiko hafatiwe amakarito 192 y’inzoga z’inkorano, agizwe na Kiwingu amakarito 35, King Vodka amakarito 39, Rabiant amakarito 5 n’amacupa 2, GS Run amakarito 18 n’amacupa 2, Saint Nero amakarito 11, Home Town amakarito 14, Nobils ntoya amakarito 16, Medal Gin amakarito 24, Bombastic Gin amakarito 3, Castle Gin amakarito 4, Gilbis ntoya ikarito 1 n’amacupa 2, Savis Gin amakarito 3, Napoleon ikarito 1 n’amacupa 8, Club Gin amakarito 2, Gilbs nini ikarito 1 n’amacupa 2, Ingwe Gin amakarito 2, Safari nini amacupa 3, New House Gin amakarito 3, K-Vent nini amacupa 3, Rack Gin ikarito 1 n’icupa 1, Konyagi ikarito 1 na Gorilla Warage amakarito 9.
Inzoga zafashwe zamenwe, mu gihe nyirazo agishakishwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gucuruza inzoga zitemewe mu Rwanda, zishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Ku wa 4 Ukwakira 2026, hagati ya saa kumi n’ebyiri n’umugoroba na saa moya na mirongo ine n’itanu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kalisimbi, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, Polisi, ifatanyije n’inzego z’ibanze, yafashe inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko mu rugo rwa Mbonimpa Idrissa, ufite imyaka 29, ufite iduka ahitwa Mugahoromani, mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga.
Izi nzoga zafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage. Muri zo harimo Konyagi amakarito 4 n’amacupa 36, Gilbey’s amakarito 2 n’amacupa 32, Kiwingo nini amacupa 5, Rack Gin amacupa 6, Bazoka amacupa 8, Gin Camp Fire amacupa 10, Hanson amacupa 8, Nobillis amacupa 5, Rack Gin ntoya amacupa 5, Savis Gin amacupa 6, Millennium amacupa 2, K-Vant icupa 1, Uruvange amakarito 2, Diama amakarito 6 na Gubwa Neaza amacupa 11.
Mbonimpa na we aracyashakishwa, kuko yahise atoroka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars ati “Kuba inzoga z’ibyuma zigikomeje gufatirwa mu maboko y’abacuruzi ni ikimenyetso cy’uko hari izindi zigihari mu baturage.”
Yibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazi ko bagicuruza izi nzoga mu buryo bwihishe, “kandi bakirinda kuzinywa kuko zangiza ubuzima.”

