Advertisement
Papa Léon XIV bamusanzemo Kanseri yo mu bihaha

Papa Léon XIV bamusanzemo Kanseri yo mu bihaha

Papa Léon XIV yasanganywe kanseri y’igihaha, nyuma yo kubagwa ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, abaganga bakamukuramo igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo.

Mu itangazo ryasohotse nyuma yo kubagwa, Vatican yavuze ko ibizamini byemeje ko arwaye kanseri yo mu bwoko bwa adenocarcinoma. Ibizamini byakozwe mbere byari byagaragaje ko ishobora kuba ihari, byemezwa ubwo yabagwaga.

Papa Léon XIV w’imyaka 71 yamaze amasaha hafi atatu mu cyumba cyo kubagiramo, ariko igikorwa cyo kumubaga ubwacyo kimara iminota hafi 90. Vatican yavuze ko cyagenze neza, nta bibazo byavutse, ahita asubizwa mu cyumba cye.

Abaganga bakuyeho igice cyose cy’igihaha cyari cyafashwe, bagamije gukuramo inyama zose bakekagamo kanseri kugira ngo hatagira ibisigazwa byayo bihasigara.

Icyakora, nta makuru yatangajwe ku buvuzi azahabwa nyuma. Vatican yavuze ko abaganga bataravuga ku buvuzi bwa chimiothérapie cyangwa ubundi, kuko bagitegereje ibisubizo by’ibizamini byiyongera ku byakozwe.

Papa yageze mu Bitaro bya Gemelli i Roma agenda n’amaguru, asuhuza abantu bari bagiye kumwifuriza gukira. Itsinda ryamubaze ryari riyobowe na Dr Stefano Margaritora, ukuriye abaganga babaga mu gituza muri ibyo bitaro.

Editor Editor
7 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.