Abantu nibura 12 bapfuye , abandi 309 barakomereka mu gitero cyagabwe ku kibuga cy’indege giherereye i Riyadh, umurwa mukuru wa Arabiya Sawudite, nk’uko byatangajwe n’abategetsi baho.
Urwego rwa Arabiya Sawudite rushinzwe iby’indege rwavuze ko mu bapfuye harimo Abanya-Arabiya Sawudite bane, Abanya-Bangladesh babiri, hamwe n’abandi bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jordaniya, Palesitine, Siriya, Sudani na Misiri.
Ibikorwa byose byahagaritswe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya King Khalid.
Nyuma y’icyo gitero, ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabiya Sawudite ryatangaje ko rizagisubiza, rishinja abarwanyi b’Abahouthi kuba ari bo bagiteye, rinavuga ko ari “icyaha cy’intambara”.
Abahouthi ntwabo bemera ko ari bo bagabye icyo gitero. Icyakora, uwo mutwe ni wo wari wagabye ibindi bitero kuri icyo kibuga cy’indege ku wa Kane, bihitana abantu batatu ndetse byangiza n’indege imwe.
Mu minsi ishize, intambara yarushijeho gukaza umurego hagati y’ingabo za Leta ya Yemen zishyigikiwe na Arabiya Sawudite n’abarwanyi b’Abahouthi, bagenzura igice kinini cy’icyo gihugu. Igitero cyo ku wa Gatandatu ni cyo cyahitanye abantu benshi muri Arabiya Sawudite kuva muri Gicurasi 2015.
Uretse ibitero byagabwe ku Kibuga cy’Indege cya Riyadh, ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabiya Sawudite ryavuze ko ku wa Gatandatu hari n’igisasu cyaguye hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya King Fahd, giherereye i Dammam, mu burasirazuba bwa Arabiya Sawudite.
Ibyo bitero byabaye umunsi umwe nyuma y’uko abategetsi batangaje ko Abanya-Arabiya Sawudite batatu, barimo n’umupilote w’indege, bishwe mu bitero bibiri Abahouthi bashyigikiwe na Iran bagabye kuri icyo kibuga cy’indege ku munsi wabanje.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), António Guterres, yavuze ko “yababajwe kandi agatungurwa cyane” n’ibyo bitero, avuga ko ari “ukurenga ku mategeko mpuzamahanga” kandi ko “bigomba guhagarara ako kanya”.
Misiri, Palesitine na Qatar na byo byamaganye ibyo bitero.
Ambasade z’ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera muri Arabiya Sawudite zagiriye inama abaturage babyo yo kwirinda kwegera Ikibuga cy’Indege cya Riyadh.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza yasabye Abongereza kwirinda kugera muri ako gace “kugeza igihe umutekano ku kibuga cy’indege uzaba wongeye kuba mwiza”.
Ibigo byinshi by’indege byo mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu byatangaje ko byahagaritse ingendo z’indege zijya i Riyadh n’izihava.
Ikigo cy’indege cya Kuwait Airways cyavuze ko iyo ngingo yafashwe bitewe n’“uko umutekano uhagaze” kuri icyo kibuga cy’indege.
Urubuga rwa Flightradar, rukurikirana ingendo z’indege, rwerekanye ko indege zose zari zerekeje i Riyadh zahinduye inzira cyangwa ingendo zazo zigahagarikwa.
Abahouthi bavuga ko bagaba ibitero kuri Arabiya Sawudite kubera ko ishyigikira ingabo za Leta ya Yemen mu ntambara y’abenegihugu imaze igihe muri icyo gihugu.

