Advertisement
Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Goico

Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Goico

 


Karere ka Musanze ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026.

Kugeza ubu, icyayiteye ntikiramenyekana, kimwe n’umubare w’abantu bashobora kuba bayiguyemo ndetse n’agaciro k’ibyangiritse.

Ababonye iyi nkongi bavuga ko umuriro wahereye mu gice cyo hejuru cy’isoko, ahakorera abadozi n’abandi banyabukorikori.

Umwe mu baturage witwa Nsengiyumva yabwiye Imvaho Nshya ko yabonye umuriro uzamuka, ariko atamenya icyawuteye.

Yagize ati: “Nabonye umuriro ucucumuka, ntabwo namenye icyawuteje. Ikindi, ntituramenya neza niba nta bantu baba bahiriyemo, kuko hari abo turi guhamagara tukababura kuri telefone.”

Mukandahiro, umwe mu bacuruzi bakoreraga muri iri soko, yavuze ko iyi nkongi yamuhombeje ibicuruzwa byose yari afite.

Yagize ati: “Ibi ni ibyago bikomeye duhuye na byo. Nkanjye, ibitambaro nacuruzaga byahiriyemo byose kandi nta bwishingizi nagiraga. Nta kindi navuga uretse ko, ndamutse nongeye gukora, nakora mfite ubwishingizi.”

Kugeza ubu, Polisi, Ingabo  n’izindi nzego za Leta ziri aho inkongi yabereye, mu gihe ibikorwa byo guhangana n’ingaruka zayo bikomeje.

Icyateye iyi nkongi, umubare w’abantu bashobora kuba bahasize ubuzima n’agaciro k’ibyangiritse ntibiramenyekana.

Imvaho Nshya ikomeza gushaka uko yavugana n’inzego z’ubuyobozi ngo yaba Akarere cyangwa Polisi,zisobanure icyaba cyateye iyo nkongi nyir’izina.

Ni isoko ryakorerwagamo abantu basaga 2000, aho rwaremwaga n’antu basaga ibihumbi 10.

Inzego z’umutekano zitabaje indege kugira ngo ifashwe mu kizimya iyo nyubako ya Goico Plaza, hakorerwa n’isoko, za banki zitandukanye byose bikaba byibasiwe n’iyo nkongi yangije ibitaramenyekana agaciro kabyo.

Editor Editor
9 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.