Imiryango 99 igizwe n’Abanyarwanda 314 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatahutse mu Rwanda inyuze ku Mupaka Munini wa La Corniche, uhuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma.
Ku rundi ruhande, indi miryango 14 igizwe n’Abanyarwanda 53 yakiriwe ku Mupaka wa Rusizi ya Mbere, uhuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias, yashimiye aba Banyarwanda bagize amahirwe yo gucika inyeshyamba za FDLR zabafashe bugwate maze abasezeranya ubuzima bwiza.
Ati: “Dufite gahunda za Leta zizabafasha ndetse n’abageze mu zabukuru bakitabwaho ndetse n’abandi bagakora bakiteza imbere, ni na yo mpamvu. Tubashimira ku ruhare rwabo, FDLR iracyahari kandi hari Abanyarwanda yafashe bugwate idashaka ko bataha ariko ubwo aba batashye ni ikimenyetso cy’uko n’abandi bazaza”.
Aba Banyarwanda bose batashye bakaba bacumbikiwe mu Nkambi y’agateganyo ya Kijote, iherereye mu Karere ka Nyabihu.
Aba Banyarwanda bakaba biyongereye ku bandi barenga 7 000 bamaze gutahuka bavuye muri RDC kuva muri Mutarama 2025.

