Aya masezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2026, mu nama ya mbere ya Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Senegal, yayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda,Amb. Olivier Nduhungirehe, hamwe na mugenzi we wa Senegal, H.E. Cheikh Niang, Minisitiri ushinzwe Ubufatanye bwa Afurika, Ububanyi n’Amahanga n’Abanya-Senegal baba mu mahanga.
Muri iyi nama, impande zombi zasinyanye amasezerano asanzwe atatu n’amasezerano y’ubwumvikane (MoU) umunani, agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu bijyanye n’ubujyanama bwa politiki, ikoranabuhanga no guhanga udushya, ubukerarugendo, urubyiruko, umuco n’ubugeni ndetse na siporo.
Harimo kandi amasezerano ajyanye n’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu bya siyansi, ubufatanye mu bijyanye no gutsura ubuziranenge , gufashanya mu guca imanza z’inshinjabyaha, koherezanya abantu bashakishwa n’ubutabera, ndetse no kohereza abantu bakatiwe ibihano kugira ngo babirangirize mu bihugu byabo.
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bagaragaje ko aya masezerano ashyiraho umusingi wo kurushaho guteza imbere umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Senegal.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ibihugu byombi bishyize imbere ubufatanye bugamije guteza imbere abaturage babyo.
Yagize ati: “Turishimira abakozi ba Minisiteri babashije kumvikana kuri aya masezerano no gushaka uko umubano wacu watera imbere. Bivuze ko aya masezerano yagirira akamaro ibihugu byacu n’abaturage mu nzego zose zivugwamo.
Umubano wa u Rwanda na Senegal umaze imyaka myinshi
Umubano hagati y’u Rwanda na Senegal umaze imyaka myinshi ushingiye ku bufatanye bwa dipolomasi n’ubw’ubukungu. Mu 2011, u Rwanda rwafunguye Ambasade i Dakar, Umurwa Mukuru wa Senegal, ibintu byafashije kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Uyu mubano wakomeje gushimangirwa n’inzinduko abayobozi b’ibihugu byombi bagiriye i Kigali n’i Dakar.
Perezida Paul Kagame yasuye Senegal muri Kanama 2025, mu gihe Perezida Bassirou Diomaye Faye we yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda mu Ukwakira 2025.

