Advertisement
DRC: Ebola yatumye abana barenga 1.900 baba impfubyi Abandi  batandukana n’imiryango yabo

DRC: Ebola yatumye abana barenga 1.900 baba impfubyi Abandi batandukana n’imiryango yabo

Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku bana, UNICEF, cyatangaje ko icyorezo cya Ebola kimaze gutuma abana 1.903 baba impfubyi abandi  batandukana n’ababyeyi babo ndetse n’abandi bari basanzwe babitaho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) babihagarika.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, UNICEF yavuze ko abo bana babuze umwe cyangwa ababyeyi bombi, mu gihe abandi batandukanye n’imiryango yabo kubera iki cyorezo cyatangajwe muri Gicurasi.
Benshi muri abo bana bari mu Ntara ya Ituri, mu gihe abandi babarirwa mu magana bari muri Kivu y’Amajyaruguru. Gusa UNICEF ivuga ko umubare nyakuri ushobora kuba urenze uwo, kuko imibare iriho yakusanyijwe gusa mu bice ikoreramo ku bufatanye n’inzego z’intara zishinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Lucia Elmi, ushinzwe ibikorwa bya UNICEF, yavuze ko Ebola ishobora gusiga abana badafite umuntu ubitaho, bikabashyira mu kaga ko guhohoterwa, gukoreshwa cyangwa kwandura izindi ndwara.
UNICEF kandi yagaragaje ko hari abana 214 baba cyangwa bakorera ku mihanda yo mu mujyi wa Bunia, bakeneye ubufasha n’ubwirinzi bwihutirwa. Kubera ko badafite ababitaho, aba bana bashobora kwandura Ebola ku buryo bworoshye kandi bakabura ubufasha bw’ubuvuzi igihe barwaye.
Kugeza mu mpera za Nyakanga, abana barenga 2.000 bari bamaze kwandura Ebola, mu gihe abarenga 1.100 bari bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo. Abana bagize hejuru ya kimwe cya kane cy’abanduye bose, ariko bakaba hafi kimwe cya gatatu cy’abapfuye.
UNICEF irimo gufasha ibigo byakira abana biherereye hafi y’ibitaro bivurirwamo abarwaye Ebola ,Iri kandi gufasha abana bafite ihungabana no gushakisha imiryango yabo kugira ngo bongere guhuzwa na yo.
Iri shirahamwe rivuga ko rikeneye miliyoni 113,4 z’amadolari y’Amerika kugira ngo rikomeze ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola, ariko kugeza ubu rimaze kubona miliyoni 40,1 z’amadolari gusa.

Editor Editor
17 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.