Umutima ni inyama yo mu gatuza ishinzwe gusunika amaraso uyohereza mu bice binyuranye by’umubiri no kwakira avuye mu bice binyuranye by’umubiri agatunganywa.
Muri iki gihe abatari bake bakunze kwibasirwa n’indwara zitandukanye z’umutima ndetse bamwe zikanabahitana ahanini kubera ko batamenye ibimenyetso by'iz’indwara hakiri kare ngo bivuze.
Dore bimwe mu bintu 4 bitera umutima kurwara:
Umuvuduko ukabije n’ibinure byinshi
Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole).
Kunywa itabi
Abantu benshi bazi ububi bw’itabi cyane cyane ubwo kwangiza ibihaha ariko icyo abantu benshi batazi ni uko rinangiza umutima. Ni byiza rero ko umuntu yirinda itabi cyane.
Abantu benshi bakunze gutekereza ko indwara z’umutima zifata abakuze, nyamara muri iki gihe siko bimeze kuko n’abato zisigaye zibibasira ahanini bitewe n’imirire bafata ndetse n'uko babayeho mu buzima bwa buri munsi. Hakaba hari bimwe mu bishora gutuma umutima wawe uhura n’indwara zitandukanye nko kudakora imyitozo ngorora mubiri, gukora igihe kirekire utaruhuka ndetse na stress nyinshi. Ibi ni bimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu bakiri bato.
Umubyibuho ukabije - indyo mbi no kudakora imyitozo ngororamubiri
Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bishobora gutera umuntu ibyago bikomeye harimo no kurwara indwara zitandukanye harimo n’indwara z’umutima. Umubyibuho ukabije ushobora guterwa n’ibintu byinshi harimo umunaniro ukabije, imirire ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri.
Guhuza umuhangayiko (Stress):
Ubuhangayiko buhoraho n'umunaniro wo mu mutwe bigira ingaruka mbi ku mutima n'umuvuduko w'amaraso.
Kudakora imyitozo ngororangingo
Gutuma umubiri utorosha imitsi kandi bikaba intandaro yo kubyibuha cyane.

