Umuyobozi w’Urwego rushinzwe amagereza muri Leta ya Tennessee, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Frank Strada, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’ananirwa ry’iyicwa ry’imfungwa Christa Pike wari wakatiwe igihano cy’urupfu.
Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yatangaje ku wa Gatandatu ko Strada azava ku mirimo ye mu mpera z’uku kwezi, mu gihe Leta yatangije iperereza ryigenga ku byabaye ubwo Pike yageragezwaga kwicwa ku wa Gatatu.
Strada yavuze ko kuva ku mirimo ye biri mu “nyungu nziza z’abaturage ba Tennessee”, ndetse ashimangira ko iperereza ku byabaye rikwiye kandi ko ari ngombwa kugira ngo hamenyekane neza icyateye iki kibazo.
Christa Pike, ufite imyaka 50, yari wakatiwe igihano cy’urupfu kubera uruhare mu iyicwa rya Colleen Slemmer w’imyaka 19 mu 1995. Ku wa Gatatu, igihano cye cyageragejwe hakoreshejwe inshinge z’imiti yica, ariko inshuro ebyiri zose ntizatumye apfa.
Nyuma y’iki gikorwa, Pike yajyanywe mu bitaro ari mu mimerere ikomeye, aho abaganga bamushyize ku mashini imufasha guhumeka. Abanyamategeko be bavuze ko hari ibibazo byabaye mu gushyiramo imiyoboro y’imiti mu mitsi ye, bikaba byaratumye uburyo bwo kumwica butagenda nk’uko byari biteganyijwe.
Iri ni irya kabiri mu iyicwa ry’imfungwa ryageragejwe muri Tennessee muri uyu mwaka ariko ntirigire icyo ritanga. Guverineri Bill Lee yahagaritse by’agateganyo iyicwa ry’imfungwa zose muri Tennessee kugeza umwaka wa 2026 urangiye, mu gihe iperereza ku byabaye rikomeje.

