Dafroza Gauthier, witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2026 azize uburwayi, afatanyije n’umugabo we Alain Gauthier, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo gushakira ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu gukurikirana abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside bari baragiye gutura mu Bufaransa.
Mu butumwa bw’akababaro yanyujije kuri X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, yagaragaje ko urupfu rwa Dafroza Gauthier ari igihombo gikomeye ku Rwanda no ku rugamba rwo guharanira ubutabera.
Yagize ati: “Ni igihombo gikomeye ku Rwanda, ku butabera no ku bantu bose muri rusange.”
Yavuze kandi ko umurage wa Dafroza Gauthier uzakomeza kubaho mu rwibutso rwe no mu bikorwa by’abakomeza urugamba rwo guharanira ubutabera.
Ati: “Umurage wa Madamu Dafroza Gauthier uzakomeza kubaho iteka mu byo tumwibukiraho no mu bikorwa byacu, ukazaba ishema ku bariho muri iki gihe ndetse ukaba n’isoko y’ihumure n’icyitegererezo ku bazabakomokaho. Dafroza Gauthier, ruhukira mu mahoro.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, na we yagaragaje akababaro gakomeye nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwa Dafroza Gauthier.
Mu butumwa bwe kuri X, yavuze ko itariki ya 3 Ukwakira 2026 ari umunsi w’akababaro gakomeye nyuma yo kumenya inkuru y’urupfu rwa Dafroza.
Yagize ati: “Ni ibyago bikomeye byatugezeho kuri uyu munsi, tariki ya 3 Ukwakira 2026, ubwo twamenyaga inkuru ibabaje y’urupfu rwa Madamu Dafroza Gauthier.”
Dr. Bizimana yihanganishije umugabo wa Dafroza, Alain Gauthier, abana babo, umuryango mugari, abagize umuryango yashinze Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), inshuti n’abandi bose bari bamuzi.
Yagarutse kandi ku ruhare Dafroza Gauthier yagize mu guharanira ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dafroza yabonaga ubutabera nk’uburyo bwo gusubiza agaciro abazize Jenoside. Yasobanuraga ko imanza zituma amazina yabo avugwa, hakamenyekana abo bari bo n’ibyababayeho, aho gukomeza gufatwa nk’imibare gusa.
Urugendo rwe n’umugabo we rwananditsweho igitabo cyitwa Rwanda, à la poursuite des génocidaires, cyasohotse mu 2023. Cyakozwe n’umunyamakuru Thomas Zribi afatanyije n’ushushanya inkuru Damien Roudeau, ijambo ryacyo ry’ibanze ryandikwa n’umuhanzi akaba n’umwanditsi Gaël Faye.

